Kigali: Uruganda rwa matela rwafashwe n’inkongi rurashya rurakongoka n’ibyarimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, uruganda rukora matela ruherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, rwafashwe n’inkongi y’umuriro ruhiramo matela nyinshi.

Ni inkongi yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe n’igice (05:30’) ubwo iyi nkongi yafataga inyubako ikoreramo uru ruganda rwa Relax-foam.

Izindi Nkuru

Iyi nkongi yari ifite ubukana bwinshi, yasanze nta bakozi bari bagera kuri uru ruganda uretse abasanzwe barurarira bikaba biri no mu byatumye hatinda kuboneka ubutabazi.

Gusa ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya umuriro, ryageze ahaberaga iyi nkongi rirayizimya nubwo hari hamaze kwangirika byinshi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze kuri uru ruganda, avuga ko mu mbuga ngari yarwo harunze matela nyinshi zahiye zagiye zivanwa mu nyubaho nyuma y’uko Polisi izimije iyi nkongi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rugera kuri uru ruganda kugira ngo rukore iperereza ku cyateye iyi nkongi yangije byinshi.

Polisi yahageze izimya ariko hamaze kwangirika byinshi
Hahiriyemo matela nyinshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru