Kirehe: Irengero ry’udutaro bagendagaho twaka mu kirere…Ngo babicishaga muri Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kirehe bavuga ko hambere hari bamwe bafite ingufu zihariye bakuraga muri Tanzania kimwe n’ibyari bizwi nk’udutaro bagenderagaho nijoro, gusa ngo ubu ntabakizigira kuko ntawapfa kubyigondera.

Mu gice kizwi nka Kibungo yo hambere, hakunze kuvugwa imbaraga zidasanzwe zirimo izamenyekanye nko kugendera ku gataro.

Izindi Nkuru

Abo mu Murenge wa Gatore baganiriye na RADIOTV10, bavuze ko izo mbaraga zahozeho ariko ko zakomokaga hakurwa muri Tanzania.

Umwe wo mu gihe cyo hambere yagize ati “Ibyo byo kugura n’ibiki byose byaturukaga harya aha Tanzania.”

Aganira n’Umunyamakuru yanyujijemo aramubwira ati “Ushatse nawe wagenda ugacisha ukajya uguruka ariko ugiye Tanzania.”

Uyu musaza avuga ko “Aba cyera bo bari bazi ubwenge barabikoraga.” Icyakora ngo ni ubu hari ababifite nubwo ntawapfa kubyerekana.

Ati “Baba bahari se wabimenya ko ari ibanga ryabo. Wamubwira uti njyana se akagukundira?”

 

Uwibaga igitoki yaheragaho

Aba baturage bavuga ko abajyaga gucisha izi mbaraga muri Tanzania banakuragayo izindi ngufu bifashishaga mu kwirindira ibyabo ku buryo nk’uwazaga kwiba igitoki yashoboraga guheraho.

Icyakora ngo ubu ntibagikoresha izi mbaraga kuko nta mikoro yazo bazibonera ndetse ko batagipfa kwambuka ngo bajye muri Tanzania ahaturuka izi mbaraga zidasanzwe.

Umwe muri avuga ko abajura badasiba kumwiba ariko ko iyo aza kuba afite ubushobozi na we yakabatsiritse kugira ngo bihagarare.

Ati “Njye ndi umukene ntabwo mba mfite icyo nabahanisha. Baranyiba bakajyana.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru