Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Konji za Noheli n’Ubunani mu Rwanda zarumbutse kubera impamvu ishimishije

radiotv10by radiotv10
24/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Konji za Noheli n’Ubunani mu Rwanda zarumbutse kubera impamvu ishimishije
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho iminsi y’ikiruhuko rusange kidasanzwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuzabona umwanya uhagije wo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ni icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022.

Iri tangazo rigaragaza ko iminsi y’ikiruhuko yari iteganyijwe mu kwizihiza iminsi mikuru irimo Noheli ndetse n’ubunani bwa 2023, yikubye kabiri ikava kuri ibiri ikaba ine.

Iri tangazo rivuga ko nkuko biteganywa n’iteka rya Perezida ryerekeye iminsi y’ikiruhuko rusange, ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 26 Ukuboza 2022 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukurikira Noheli.

Nanone kandi tariki 02 Mutarama 2023 na bwo ni umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukurikira Ubunani buzizihizwa tariki 01 Mutarama 2023 ariko ukazaba ari ku Cyumweru nk’umunsi uri mu isoza icyumweru.

Ubusanzwe iri teka riteganya ko umunsi w’Ikiruhuko ubaye mu minsi igize impera z’icyumweru (Wekeend-Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru), ushyirwa ku munsi ukurikiyeho mu minsi y’akazi.

Iri tangazo risoza rigira riti “Nanone kandi, Guverinoma uyu mwaka yemeje ikiruhuko rusange kidasanzwe ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2022 no ku wa Kabiri tariki 03 Mutarama 2023 nk’ikiruhuko rusange cy’inyongera kugira ngo babashe kwizihiza iminsi mikuru.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + eighteen =

Previous Post

Abasirikare bashya ba RDF bagaragaje imyitozo idasanzwe ya gikomando irimo n’iy’urugamba binjiranyemo

Next Post

IFOTO: Abarwanyi ba M23 bagaragaye bava mu birindiro mu gace yarekuye

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

IZIHERUKA

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe
FOOTBALL

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Abarwanyi ba M23 bagaragaye bava mu birindiro mu gace yarekuye

IFOTO: Abarwanyi ba M23 bagaragaye bava mu birindiro mu gace yarekuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.