Konji za Noheli n’Ubunani mu Rwanda zarumbutse kubera impamvu ishimishije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho iminsi y’ikiruhuko rusange kidasanzwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuzabona umwanya uhagije wo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ni icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigaragaza ko iminsi y’ikiruhuko yari iteganyijwe mu kwizihiza iminsi mikuru irimo Noheli ndetse n’ubunani bwa 2023, yikubye kabiri ikava kuri ibiri ikaba ine.

Iri tangazo rivuga ko nkuko biteganywa n’iteka rya Perezida ryerekeye iminsi y’ikiruhuko rusange, ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 26 Ukuboza 2022 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukurikira Noheli.

Nanone kandi tariki 02 Mutarama 2023 na bwo ni umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi ukurikira Ubunani buzizihizwa tariki 01 Mutarama 2023 ariko ukazaba ari ku Cyumweru nk’umunsi uri mu isoza icyumweru.

Ubusanzwe iri teka riteganya ko umunsi w’Ikiruhuko ubaye mu minsi igize impera z’icyumweru (Wekeend-Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru), ushyirwa ku munsi ukurikiyeho mu minsi y’akazi.

Iri tangazo risoza rigira riti “Nanone kandi, Guverinoma uyu mwaka yemeje ikiruhuko rusange kidasanzwe ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2022 no ku wa Kabiri tariki 03 Mutarama 2023 nk’ikiruhuko rusange cy’inyongera kugira ngo babashe kwizihiza iminsi mikuru.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru