Abasirikare bashya ba RDF bagaragaje imyitozo idasanzwe ya gikomando irimo n’iy’urugamba binjiranyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye n’andi mapeti, basoje amasomo adasanzwe ya gisirikare y’ibanze mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cy’i Nasho (BMTC), bahabwa impanuro n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Jean Bosco Kazura.

Iki gikorwa cyo gusoza imyitozo ku basirikare binjiye mu ngabo z’u Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 muri iki Kigo cya Gisirikare BMTC giherereye i Nasho mu Karere Kirehe.

Izindi Nkuru

Muri uyu muhango, abasirikare bashya basoje iyi myitozo, bagaragaje ubumenyi butandukanye bungutse muri aya mezi 10, burimo ibikorwa bidasanzwe by’urugamba.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yashimiye aba basirikare barimo abafite amapeti yo ku rwego rwa Ofisiye ku bw’iyi ntambwe ishimishije bagezeho, umuhate ndetse n’imyitwarire inogeye bagaragaje muri iki gihe bariho batozwa.

Gen Jean Bosco Kazura yabibukije ko iyi myitozo n’amasomo bahawe, ari ibyo bazakoresha mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda ndetse no gucunga umutekano w’Abaturarwanda.

Muri uyu muhango kandi, abitwaye neza, bahembwe barimo Sous Lieutenant Emmanuel Kanyamugenge wahembwe nk’uwahize abandi ndetse na Sous Lieutenant Emmanuel Kwizera Nkangura wamuguye mu ntege.

Banigishijwe gutegura urugamba
Abitwaye neza bahawe ibihembo
Bibukijwe ko ubumenyi bungutse ari ubwo kurinda ubusugire bw’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru