Ku Kivu hashyizwe mu hantu 10 heza muri Africa ho gutemberera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Akayaga gahuhera, amahumbezi, ubwiza bw’ibimera, ubw’amazi ndetse n’ibikorwa remezo binogeye ijisho; ni bimwe mu bikurura abifuza gutemberera ahantu. Ku kiyaga cya Kivu hamaze kuba ikimenyabose ko hatembererwa na benshi, hashyizwe mu hantu 10 heza ku mugabane wa Africa ho gutemberera.

The TIME yashyize hanze ahantu heza h’umwaka wa 2021 harimo ibihugu, imijyi ndetse na za Leta; hakwiye gusohokerwa n’abakunda gutembera.

Izindi Nkuru

Bimwe mu byagendeweho na TIME mu gutoranya aha hantu, birimo uburyo hagaragara, isuku ihari, udushya twahashyizwe n’ibindi.

Uru rutonde kandi rugaragaza ahantu 10 heza ho muri Africa harimo ku Kiyaga cya Kivu giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu nyandiko y’uru rutonde, ivuga ko ku Kiyaga cya Kivu ari hamwe mu hantu heza ho gutemberera mu gihe umuntu yaba ari mu Rwanda cyangwa yararugendereye akaba yahasohokera mu mpera z’icyumweru.

The TIME, igira iti “Bimwe mu bikorwa wasanga ku Kivu harimo kugenda ukicara ku mucanga ukumva amahumbezi, harimo sports yo koga…”

Ku kiyaga cya Kivu kandi hari ibikorwa binyuranye bifasha abahatemberera kuhagirira ibihe byiza birimo Hoteli Cleo iherereye mu Karere ka Karongi, iteretse neza ku Kivu ku buryo uyirimo aba yitegeye iki kiyaga kinogeye ijisho.

Hoteli Cleo ni imwe muri Hotel zigezweho ziri ku Kivu

Mu handi hashyizwe kuri uru rutonde, harimo i Accra mu murwa mukuru wa Ghana, Ikirwa cya Benguerra muri Mozambique, i Cairo mu Misiri Egypt, Pariki ya Chimanimani muri Mozambique, Pariki ya Kruger muri Africa y’Epfo, KwaZulu-Natal muri Africa, hakaba Marrakech muri Morocco, Okavango Delta muri Botswana na Sao Vicente muri Cape Verde.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru