• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ku Kivu hashyizwe mu hantu 10 heza muri Africa ho gutemberera

radiotv10by radiotv10
24/01/2022
in MU RWANDA
0
Ku Kivu hashyizwe mu hantu 10 heza muri Africa ho gutemberera
Share on FacebookShare on Twitter

Akayaga gahuhera, amahumbezi, ubwiza bw’ibimera, ubw’amazi ndetse n’ibikorwa remezo binogeye ijisho; ni bimwe mu bikurura abifuza gutemberera ahantu. Ku kiyaga cya Kivu hamaze kuba ikimenyabose ko hatembererwa na benshi, hashyizwe mu hantu 10 heza ku mugabane wa Africa ho gutemberera.

The TIME yashyize hanze ahantu heza h’umwaka wa 2021 harimo ibihugu, imijyi ndetse na za Leta; hakwiye gusohokerwa n’abakunda gutembera.

Bimwe mu byagendeweho na TIME mu gutoranya aha hantu, birimo uburyo hagaragara, isuku ihari, udushya twahashyizwe n’ibindi.

Uru rutonde kandi rugaragaza ahantu 10 heza ho muri Africa harimo ku Kiyaga cya Kivu giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu nyandiko y’uru rutonde, ivuga ko ku Kiyaga cya Kivu ari hamwe mu hantu heza ho gutemberera mu gihe umuntu yaba ari mu Rwanda cyangwa yararugendereye akaba yahasohokera mu mpera z’icyumweru.

The TIME, igira iti “Bimwe mu bikorwa wasanga ku Kivu harimo kugenda ukicara ku mucanga ukumva amahumbezi, harimo sports yo koga…”

Ku kiyaga cya Kivu kandi hari ibikorwa binyuranye bifasha abahatemberera kuhagirira ibihe byiza birimo Hoteli Cleo iherereye mu Karere ka Karongi, iteretse neza ku Kivu ku buryo uyirimo aba yitegeye iki kiyaga kinogeye ijisho.

Hoteli Cleo ni imwe muri Hotel zigezweho ziri ku Kivu

Mu handi hashyizwe kuri uru rutonde, harimo i Accra mu murwa mukuru wa Ghana, Ikirwa cya Benguerra muri Mozambique, i Cairo mu Misiri Egypt, Pariki ya Chimanimani muri Mozambique, Pariki ya Kruger muri Africa y’Epfo, KwaZulu-Natal muri Africa, hakaba Marrakech muri Morocco, Okavango Delta muri Botswana na Sao Vicente muri Cape Verde.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − one =

Previous Post

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Rusesabagina gufungwa burundu

Next Post

Nyamasheke: Babategeka kuboneza urubyaro n’uburyo bakoresha ngo utabyemeye baramugumana

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Nyamasheke: Babategeka kuboneza urubyaro n’uburyo bakoresha ngo utabyemeye baramugumana

Nyamasheke: Babategeka kuboneza urubyaro n’uburyo bakoresha ngo utabyemeye baramugumana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.