Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon

radiotv10by radiotv10
29/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 21, kikaba icya kane yegukanye yikurikiranya, ariko icyegukanye bigoranye kuko andi makipe abiri na yo yashobora kugitwara, ari zo Kiyovu na Rayon zari hafi aho.

Ni igikombe iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yatwariye kuri Kigali Pele Stadium nyuma yo gutsinda ikipe ya Gorilla FC.

Umunsi wa nyuma wa Shampiyona wagiye gukinwa ikipe ya APR FC ari yo ihabwa amahirwe nyuma yuko ku munsi ubanziriza uwa nyuma ikipe bari bahanganiye igikombe ya Kiyovu Sports atsindiwe i Gologota i Nyagatare na Sunrise Fc Igitego 1-0.

Umukino wa nyuma wabaye aya makipe anganya amanota ariko APR FC yari izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

APR FC yatsinze Gorilla ibitego 2-1 birimo icya Nshuti Innocent wafunguye amazamu ku munota wa 34’ na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 87’, mu gihe igitego cya Gorilla cyatsinzwe na Murdah Victor.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro ibitego 3-1 iyimanura mu cyiciro cya kabiri isangayo Espoir FC yari yaragezeyo mbere.

Rayon sports isoje Shampiyona ari iya gatatu, yatsindiye Sunrise I Nyagatare igitego 1-0, yaba yo na Kiyovu zibura igikombe cyari giteretse muri Sitade zakiniyemo kuko zombi na zo zashobora kucyegukana.

APR FC itwaye igikombe cya 21 n’amanota 63, inganya na Kiyovu yasoje ku mwanya wa Kabiri batandukanyijwe n’umubare w’ibitego bazigamye.

Mu mpere z’icyumweru gitaha APR FC izahurira na mucyeba wayo Rayon sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu mukino uzabera i Huye.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Rwamagana: Abaturage n’Ikigo bashinja kubasondeka baritana bamwana

Next Post

Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

Related Posts

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

by radiotv10
18/07/2025
0

Nyuma yuko Muhire Kevin areze ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kubera kutamwishyura umushahara w’amezi abiri, umukinnyi w’Umunya-Senegal, Omar Gning na...

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

by radiotv10
16/07/2025
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mukino wa Tennis, yatsinze Senegal ihita iyobora itsinda inabona itike yo gukina imikino yo...

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

by radiotv10
16/07/2025
0

Umutoza Seninga Innocent wigeze guhagarikwa n’ikipe ya Etincelles FC, akanerecyeza muri Zambia ariko akabura ikipe, yongeye kugirirwa icyizere n’iyi kipe...

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.