Kuki FERWAFA ikomeje kuryumaho amezi 2 akaba yihiritse nta mutoza w’Amavubi kandi hari ikiyategereje?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umunya-Espagne Carlos Ferrer watozaga ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi asezeye kuri izi nshingano, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri ya Siporo, baryumyeho kandi nta n’umusimbura we washatswe, kandi hari ibitegereje Amavubi mu minsi iri imbere.

Carlos Ferrer wasezeye mu ntangiro za Kanama (08), yahize yerekeza mu Gihugu cya Belarus kubatoreza ikipe yabo y’Igihugu.

Izindi Nkuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabaye iya nyuma mu itsinda yari irimo mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri côte d’Ivoire umwaka utaha wa 2024.

Amavubi kandi yabuze itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha.

Nyuma y’uwo musaruro mubi, uyu mutoza Carlos Ferrer yahisemo guhita atandukana n’ikipe y’Igihugu, ariko igiteye impungenge ni uko atarabonerwa umusimbura.

Mu kwezi gutaha, ikipe y’u Rwanda iratangira urugamba rwo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Mexique mu mwaka wa 2026. Kugera ubu nta mutoza uhari wo gutegura iyi Kipe y’Igihugu.

Ubu muri iki cyumweru ni umwanya FIFA iba yarageneye amakipe y’Ibihugu ngo akine imikino igiye itandukanye harimo n’iya gicuti, ariko Amavubi yo nta n’umwe azakina ndetse na Shampiyona izakomeza, bitandukanye n’ahandi ho bazaba bahugiye mu makipe y’Ibihugu.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru