Hatangajwe undi muhanzi wubatse izina utegerejwe mu Rwanda mu birori by’akataraboneka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yo gutangaza abahanzi bagera kuri 60 bazahatana mu bihembo bya Trace Awards, ubu hongewemo n’abazayobora ibi bihembo bazwi nk’aba-MCs barimo Umuhanzi D Banj n’umunyamideri ukomoka muri Angola witwa Maria Borges.

Ibihembo bya Trace Awards biteganyijwe tariki 21 Ukwakira bikazabera i Kigali. Uko iminsi igenda ishira ni ko amakuru ajyanye na byo agenda amenyekana.

Izindi Nkuru

Maria Borges uzafatanya na D Banj, ni umunyamideri ukomoka muri Angola afite imyaka 30, akaba yaremejwe n’ikinyamakuru Forbs Magazine nk’umunyamideri ukomeye mu mwaka wa 2013 muri Afurika.

D Banj ukomoka muri Nigeria, afatwa nk’umuhanzi ukomeye muri Afurika akaba kandi anayobora ibitaramo ndetse n’imihango ikomeye mu myidagaduro ku Isi.

D Banj aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ubwo hasozwaga inama ya Creative Africa Exchange.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru