Indirimbo z’intoranywa zidakwiye kubura kuri Playlist yawe muri ibi bihe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakunzi b’umuziki ntibahwema gushyirwa igorora n’abahanzi bashyira hanze indirimbo zo kubanezeza umunsi ku wundi. Ubu hari indirimbo zigezweho zaba iz’abahanzi Nyarwanda n’iz’abanyamahanga zinogeye amatwi. Dore eshanu udakwiye gutambukaho utumvise cyangwa utarebye.

 

Izindi Nkuru

  1. Water- Tyla

Water ni indirimbo y’umukobwa wo muri Afurika y’Epfo utaramara igihe kinini mu muziki, uheruka mu Rwanda mu iserukiramuco rya Giants Of Africa.

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho muri Afurika, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’igihe gito ashyize hanze amajwi yayo.

 

  1. Faible- Monia Fleur ft Big Fizzo

Monia Fleur ufite se w’Umunyarwanda nyina akaba Umurundikazi, ni umwe mu banyamuziki batanga icyizere muri Africa y’Iburasirazuba.

Uyu muhanzi yahuje imbaraga n’umuhanzi w’ikirangirire mu karere Big Fizzo bakorana indirimbo bise Faible.

 

  1. Ni Nziza- Chryso Ndasingwa

Niba ukunda indirimbo zihimbaza Imana, indirimbo ‘Ni Nziza’ ya Chryso Ndasigwa, ni imwe mu zo ukwiye kumva no kureba.

Chryso Ndasigwa yanditse iyi ndirimbo mu ndimi ebyiri; Ikinyarwanda n’Icyongereza, amajwi yayo yatunganyijwe na Boris, naho ry’amashusho ayoborwa na Musinga.

 

  1. Njyenyine- Yverry ft Knowless

Nyuma y’igihe bombi batagaragara ku rutonde rw’abasohora indirimbo nshya, Yverry na Butera Knowless barihuje bakora indirimbo y’urukundo bise ‘Njyenyine’.

Ni indirimbo bivugwa ko yari imaze imyaa igera kuri itatu ikozwe dore ko Element wakoze ku majwi yayo yayikoreye muri Country Records mu gihe amaze hafi umwaka avuyeyo.

 

  1. Confirm- Dany Nanone

“Unsabye ideni ry’ubuzima nagukopa, umfungiye mu mutima sinatoroka…”- Ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo Confirm ya Danny Nanone.

Ni indirimbo iri mu zigezweho mu Rwanda, by’umwihariko inogeye amatwi, nanone kandi ikaba ibyinitse, dore ko n’abakomeje gukora challenge yayo ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kuba benshi.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru