Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

 Udushya twitezwe mu Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rizwiho umwihariko

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
 Udushya twitezwe mu Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rizwiho umwihariko
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu hazakomeza Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigeze ku munsi wa wari wa gatandatu mu minsi 10 rigomba kumara, aho ribera kuri Gisozi Memorial Center, riyobowe na Hope Azeda akaba ari nawe wagitangije.

Kuri uyu munsi haraza kuba ikiswe Literature Day (umunsi w’ubuvanganzo), muri iri serukiramuco “Ubumuntu arts festival” rimaze imyaka 10 ritangijwe, rikaba ari ngaruka mwaka, aho uyu mwaka ryatangiye tariki ya 24 Nyakanga 2024.

Ku munsi waryo wa Gatandatu, ku buvanganzo bw’imivugo buribuze kuba buyobowe n’umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi n’urubyiruko King Kivumbi ndetse na Delah Dube wo mu gihugu cya Botswana.

Ijoro ry’uyumunsi ryiswe “Silent Poetry Night” ubwo hibandwa ku mivugo  (poetry) mu gihe indi minsi ishize habaga hibanzwe ku ikinamico (theatre).

Abanyarwanda bahanzwe amaso cyane kuko u Rwanda rumaze kwamamara kukuba ari urwa mbere mukugira ikinamico (Theatre) zinogeye amatwi n’amaso kurenza abandi banyamahanga baba bitabiriye iri serukiramuco.

Hope Azeda watangije Ubumuntu Arts Festival akomeje  gushimira abantu bose bitabiriye iri serukiramuco aho yagie ati “Nishimiye kubona uko iminsi igenda ishira ariko abantu bitabira kurushaho iki gitaramo kigamije kwereka isi ko yihuje igasenyera umugozi umwe ntakandamizwa cyangwa ivangura ribayeho, isi yose yabaho mu mudendezo udasanzwe bityo rero tugomba kubiharanira.”

Kuva muri 2014 mu Rwanda nibwo hatangijwe iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ ndetse ryazamukiyemo abahanzi benshi mu ngeri zitandukanye, ubu bari ku gasongero mu Rwanda.

Ni iserukiramuco ryatangijwe na Mashirika Performing Arts and Media. Iri serukiramuco ryazamukiyemo abantu batandukanye bamenyekanye mu Rwanda nka Nkusi Arthur, Umuhire Eliane, Andy Bumuntu, Anita Pendo, Malaika Uwamahoro n’abandi batandukanye.

Noella ISIMBI AKIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku ruganda rwa mbere rw’Amata y’Ifu rwafunguwe mu Rwanda

Next Post

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo

Related Posts

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

by radiotv10
07/07/2025
0

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN...

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

by radiotv10
30/06/2025
0

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza...

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

by radiotv10
30/06/2025
0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.