Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

 Udushya twitezwe mu Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rizwiho umwihariko

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
 Udushya twitezwe mu Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rizwiho umwihariko
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu hazakomeza Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigeze ku munsi wa wari wa gatandatu mu minsi 10 rigomba kumara, aho ribera kuri Gisozi Memorial Center, riyobowe na Hope Azeda akaba ari nawe wagitangije.

Kuri uyu munsi haraza kuba ikiswe Literature Day (umunsi w’ubuvanganzo), muri iri serukiramuco “Ubumuntu arts festival” rimaze imyaka 10 ritangijwe, rikaba ari ngaruka mwaka, aho uyu mwaka ryatangiye tariki ya 24 Nyakanga 2024.

Ku munsi waryo wa Gatandatu, ku buvanganzo bw’imivugo buribuze kuba buyobowe n’umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi n’urubyiruko King Kivumbi ndetse na Delah Dube wo mu gihugu cya Botswana.

Ijoro ry’uyumunsi ryiswe “Silent Poetry Night” ubwo hibandwa ku mivugo  (poetry) mu gihe indi minsi ishize habaga hibanzwe ku ikinamico (theatre).

Abanyarwanda bahanzwe amaso cyane kuko u Rwanda rumaze kwamamara kukuba ari urwa mbere mukugira ikinamico (Theatre) zinogeye amatwi n’amaso kurenza abandi banyamahanga baba bitabiriye iri serukiramuco.

Hope Azeda watangije Ubumuntu Arts Festival akomeje  gushimira abantu bose bitabiriye iri serukiramuco aho yagie ati “Nishimiye kubona uko iminsi igenda ishira ariko abantu bitabira kurushaho iki gitaramo kigamije kwereka isi ko yihuje igasenyera umugozi umwe ntakandamizwa cyangwa ivangura ribayeho, isi yose yabaho mu mudendezo udasanzwe bityo rero tugomba kubiharanira.”

Kuva muri 2014 mu Rwanda nibwo hatangijwe iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ ndetse ryazamukiyemo abahanzi benshi mu ngeri zitandukanye, ubu bari ku gasongero mu Rwanda.

Ni iserukiramuco ryatangijwe na Mashirika Performing Arts and Media. Iri serukiramuco ryazamukiyemo abantu batandukanye bamenyekanye mu Rwanda nka Nkusi Arthur, Umuhire Eliane, Andy Bumuntu, Anita Pendo, Malaika Uwamahoro n’abandi batandukanye.

Noella ISIMBI AKIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − 1 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku ruganda rwa mbere rw’Amata y’Ifu rwafunguwe mu Rwanda

Next Post

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’umugore basanze yapfiriye mu kabari yakoragamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.