Tuesday, July 21, 2026
RW|EN
SIPORO

Umutoza wa mbere yatandukanye n’ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda ataranatangira akazi

Umutoza wa mbere yatandukanye n’ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda ataranatangira akazi

Thomáš Trucha ukomoka mu gihugu cya Repubulika ya Czech  wari waje nk’Umutoza Mukuru wa Mukura VS wari kuyitoza mu mwaka w’imikino ugiye gutangira, yatandukanye n’iyi kipe ataratangira n’akazi, nyuma yo kubyumvikanaho n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko yabonye akandi kazi.

Uyu mutoza utandukanye na Mukura VS nyuma y’umunsi umwe gusa asesekaye mu Rwanda, yari yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026.

Itandukana ry’uyu mutoza na Mukura VS, ryemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Mbere nyuma y’amasaha macye gusa uyu mutoza ageze mu Rwanda.

Muri iri tangazo, ubuyobozi bw’iyi kipe ya “Mukura Victory Sports et Loisirs” bwavuze ko “bubabaje no gutangaza ko yatandukanye n’umutoza Tomáš Trucha.”

Bukomeza bugira buti “Nubwo impande zombi zari zumvikanyeho kandi umutoza Trucha yari amaze kugera mu Karere ka Huye, kuva ubwo yemeye andi mahirwe y’umwuga.”

Bukomeza bugira buti “Kubera iyo mpamvu, ikipe n’umutoza bemeye gusesa amasezerano mbere yuko imirimo ye itangira. Umutoza Trucha yubahirije byimazeyo inshingano ze z’amasezerano mu gukemura amafaranga yumvikanyweho na Mukura VS&L.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Mukura, bwatangaje ko bwahise butangira gushaka umutoza mushya, ndetse bwizeza ko buzamenyesha abakunzi b’iyi kipe undi mutoza igihe azaba yabonetse.

Thomáš Trucha ukomoka muri Czech wari wageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, byari biteganyijwe ko atangiza imyitozo y’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026.

Thomáš Trucha yari yageze mu Rwanda ku Cyumweru

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =