Tuesday, July 21, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye umuherwe Bill Gates uri mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye umuherwe Bill Gates uri mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Bill Gates washinze akaba anakuriye Umuryango Gates Foundation, baganira ku ngingo zinyuranye zigamije gukomeza guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’uyu Muryango n’u Rwanda mu nzego zirimo ubuzima n’iterambere ry’ubuhinzi.

Uyu muherwe w’Umunyamerika ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gusura ibikorwa binyuranye by’ubuzima, hagamijwe gukomeza imikoranire y’Umuryango we n’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere byatangaje ko “Muri uyu mugoroba, i Kigali Perezida Kagame yahuye na Bill Gates, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Gates Foundation.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yakomeje ivuga “Baganiriye gushimangira ubufatanye bw’Igihe kinini hagati y’Umuryango n’u Rwanda, birimo kwihutisha imikoranire mu buzima, iterambere ry’ubuhinzi, AI, Ibikorwa Remezo rusange by’ikoranabuhang hagamijwe kwihutisha iterambere ry’iby’ingenzi.”

Perezida Kagame na Bill Gates

Bill Gates uri mu Rwanda, kuri uyu wa mbere yari yasuye ibikorwa binyuranye birimo uruganda rukora inshinge zifashishwa mu buvuzi, ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Mbere yo gutangira uru ruzinduko, uyu muherwe yatangaje ko u Rwanda ari Igihugu cy’intangarugero mu kuzamura urwego rw’ubuzima, aho cyakoresheje guhanga udushya mu guteza imbere uru rwego, bikanatanga umusaruro ushimishije.

Mu kiganiro yagiranye na CNBC, Bill Gates yavuze ko udushya u Rwanda rwashyize muri uru rwego, byatumye “Kuva muri 2000, umubare w’abana b’Abanyarwanda bapfa bataruzuza imyaka itanu, wagabanutseho 80%, ndetse umubare w’abagore bapfa babyara n’impfu z’abana bapfa bavuka, byagabanutseho 85%. Ibi byagezweho ku bw’ishoramari ry’igihe kinini mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze, gushyigikira Abajyanama b’Ubuzima, no kubaka inzego nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.”

Bill Gates yavuze kandi ko muri uru ruzinduko ateganya kuzagura n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, abari ku ruhembe mu rwego rw’ubuzima, abakora mu rwego rwo guhanga udushya, abashakashatsi, ndetse n’abanyeshuri mu mashuri makuru, hagamije kumva neza imikorere n’imikoranire yabo mu nzira igamije guteza imbere imibereho.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 13 =