Tuesday, July 21, 2026
RW|EN
SIPORO

Espagne yahagurukije Argentine ku mwanya wa mbere imazeho imyaka 4, u Rwanda ruguma ku mwanya wa 128

Espagne yahagurukije Argentine ku mwanya wa mbere imazeho imyaka 4, u Rwanda ruguma ku mwanya wa 128

Igihugu cya Spain cyicaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ukwezi kwa Nyakanga rwashyizwe ahagaragara n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi FIFA, wari umaze imyaka ine wicayeho Argentina.

Spain yahagurukije Argentina ku mwanya wa mbere yari imazeho imyaka 4 kuko yawugezeho ubwo yari imaze gutwara igikombe cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Spain nayo yicaye kuri uyu mwanya nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi cya 2026, itsinze Argentina igitego kimwe ku busa ku mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru taliki ya 19 Nyakanga.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagumye ku mwanya wa 128 ku rwego rw’isi, uwa 35 ku rwego rwa Afurika.

Nta mpinduka nyinshi zabaye ku bindi bihugu bititabiriye igikombe cy’isi nk’u Rwanda.

Maroc yakomeje kuyobora urutonde ku mugabane wa Afurika , ku rwego rw’isi yose,yazamutseho umwanya umwe yisanga kuwa 6.

Maroc yagarukiye muri 1/4 cy’igikombe cy’isi isezerewe n’u Bufaransa.

Ikindi gihugu cya kabiri muri Afurika cyari gihagaze neza ku rutonde rw’isi ni senegal , gusa cyamanutseho imyanya 3 kisanga ku mwanya wa 18 nyuma yo kutitwara neza muri iki gikombe cy’isi.

Norway ya Erling Braut Haaland nicyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi kurusha ibindi byose ku isi, kuko cyazamutseho imyanya 12 kisanga ku mwanya wa 19 kivuye kuwa 31 kubera uko kitwaye mu gikombe cy’isi,dore ko cyagarukiye muri 1/4 gisezerewe n’u Bwongereza.

Urutonde rutaha ruzasohoka nyuma y’iminsi 79, azaba ari kuwa 7 Ukwakira 2026, ibihugu byinshi bizaba bimaze gukina amajonjora ku migabane yabyo, aho nko muri Afurika hazaba hamaze gukinwa imikino byibuze 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2027 kizabera mu bihugu bitatu aribyo Kenya, Tanzania na Uganda.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 12 =