Abafite ibigwi mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi barimo Haruna Niyonzima, Kagere Meddie, Ernest Sugira na Yves Kimenyi; ni bamwe mu bari guhabwa amasomo mu mahugurwa agamije kubatyaza ubwenge mu kuvumbura abafite impano mu mupira w’amaguru.
Ni amahugurwa ari kubera muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo ry’uburezi mu mujyi wa Kigali ahazwi nka KIE, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.
FERWAFA ivuga ko “Abanyabigwi b’Amavubi bari mu bantu 29 bari guhugurwa mu gihe FERWAFA yatangije amahugurwa ku National Scouting (gutahura impano mu mupira w’amaguru).”
Aya mahugurwa ayobowe n’inzobere mu bijyanye no gushakisha impano muri ruhago, Derek Bragg afatanyije n’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Stephen Constantine.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko aya mahugurwa “agamije kubongerera ubumenyi mu kumenya impano no kubaka ihuriro rirambye mu Rwanda ryo kuvumbura impano.”
Mu bantu 29 bari guhabwa aya mahugurwa, harimo abazwi muri ruhago y’u Rwanda, banakiniye Ikipe yarwo, nka aruna Niyonzima, na Meddie Kagere, banayibereye kapiteni, Eric “Bakame” Ndayishimiye, Ernest Sugira, Yves Kimenyi, Eric Rutanga, Soter Kayumba, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Fiston Nkinzingabo, na Michel Ndahinduka.
Bamwe muri aba bakinnyi banamaze no kwinjira mu mwuga w’ubutoza, nka Haruna Niyonzima unakubutse muri Espagne aho yari yajyanye na bagenzi be mu mahugurwa y’abatoza muri Atlético de Madrid.
Hari kandi Rutanga Eric na we winjiye mu butoza, uherutse kwinjira mu gutoza ikipe yitwa Imanzi FC yari mu cyiciro cya gatatu, yanafashije kuzamuka ikajya mu cya kabiri.








RADIOTV10