Kurwanya SIDA: U Rwanda rwesheje umuhigo wo ku rwego rw’Isi ariko runafite umutwaro ururemereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Mu Rwanda habarwa abantu 230 000 bafite ubwandu, ariko 10 000 ntibafata imiti

U Rwanda ni kimwe mu Bihugu byateye intambwe ishimisjije mu kwesa Umuhigo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya SIDA (UNAIDS) wa 95-95-95, ariko na rwo rukaba ruhangayikishijwe n’abantu batazi uko bahagaze n’abadafata imiti.

Intego ya 95-95-95 yo kugeza muri 2030, igamije ko abantu 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, naho 95% y’abasanganywe ubwandu bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95 ya nyuma ikaba ari uko 95% y’abafata imiti batabasha kwanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kugera ku ntambwe ishimishije kuri iyi ntego, abaganga bo mu Rwanda bahanganye n’ikibazo cy’abantu batazi ko bafite ubwandu bw’iyi Virusi, kandi bakaba batanafata imiti igabanya ubukana. Gusa ngo ni umubare muto ariko udakwiye kwirengagizwa.

Ubushakashatsi ku bwandu bwa SIDA buzwi nka RPHIA, bugaragaza mu Rwanda ko buri mwaka abantu bakuru 5 400 bandura iyi Virusi, nk’uko bigaragazwa mu ikusanyamakuru ryakozwe kuva mu kwezi k’Ukwakira 2028 kugeza muri Werurwe 2019.

Gahunda y’Igihugu y’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, yemera ko hari icyuho mu gushyiraho ingamba zihamye zo guhagarika ubwandu bushya, by’umwihariko ishingiye kuri abo bantu batazi uko bahagaze, bakaba batanafata imiti igabanya ubukana.

Iyi gahunda igira iyi “Ibikorwa byo kurwanya HIV byose bitangirira ku kuba umuntu azi uko ahagaze, kandi bikajyana n’abantu basanganywe ubwandu ubundi bigahita binajyana no kubitaho no gufata imiti.”

Bivugwa ko mu Rwanda hose babarwa abantu 230 bafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, ariko abagera mu 10 000 ntibafata imiti igabanya ubukana kandi nta kiguzi cyayo. Abangana na 5% muri bo, banduza abandi.

Umuyobozi Mukuru wa UNAIDS Rwanda, Hind Hassan Abdelgalil, yabwiye Ikinyamakuru The New Time ko ibyagezweho n’u Rwanda mu gusuzuma no gutanga imiti, ari ibyo gushimirwa, ariko ko intambwe igezweho ari iyo kugera kuri iyi 5% badafata imiti, ku buryo igezweho byaba ari intambwe ishimishije ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Kugeza ubu hari icyuho cya 5%. Ibi ubwabyo biba bigoye kuko ni na yo ntego ya nyuma ya gahunda. U Rwanda rushobora kuvugurura ingamba, rukongera gutekereza, rukanibaza kuri gahunda kuri iyi ntambwe uko bakwibanda kuri uyu mubare.”

Inzego z’ubuzima mu Rwanda kandi zashyizeho izindi ngamba zirimo kongera umubare w’abisuzumisha, rukaba rusabwa gushyiramo izindi mbaraga nko kurushaho gukomeza kujya gusuzuma ababyifuza ku bushake, gukwirakwiza udukoresho twifashishwa mu kwisuzuma, kandi hakibutswa ko dusanzwe tunaba muri za Pharmacies zigenga.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’igenzura muri Minisiteri y’Ubuzima, Muhammed Semakula, yavuze ko Igihugu cyatangije uburyo buzwi nka test-and-treat, bwo kuba umuntu wese usanganywe ubwandu ahita atangira imiti igabanya ubukana.

Ati “Iyo umuntu ari gufata imiti, aba arimo no guhagarika ubwiyongere no gukura kwa Virusi ndetse n’ibyago byo kuba yakwanduza abandi, bikagabanuka cyane.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru