Kwibuka29-Nyange: Hahishuwe ibindi bigaragaza urwango Padiri Seromba yangaga Abatutsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwo hibukwaga inzirakarengane z’Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Nyange mu Karere ka Ngororero, bakayisenyerwaho, hongeye kugarukwa ku rwango Padiri Seromba Athanase yagiriraga Abatutsi, hahishurwa ko rwamuranze kuva cyera ndetse ko yabaye Padiri Mukuru abanje kwirukanisha uwari kuri uwo mwanya wari Umututsi. 

Tariki 16 Mata buri mwaka, hibukwa Abatutsi barenga 2 000 biciwe muri Kiliziya yari Paruwasi Gatulika ya Nyange, ku itegeko ryatanzwe na Padiri Seromba Athanase wari Padiri mukuru.

Izindi Nkuru

Ubwo hakorwa umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi Kiliziya, Rwamasirabo Aloys wari muri iyo kiliziya mbere y’iminsi ibiri ngo isenywe, avuga ko habanje gukoreshwa ibindi bitero ariko abari bahungiye mu kiliziya bakagerageza gusubiza inyuma abicanyi.

Yavuze ko nyuma abicanyi bagiye gutira imashini yakoraga umuhanda akaba ari yo bakoresha basenya inzu y’Imana yari yahungiyemo Abatutsi bagera ku 2000.

Agira ati “barabanje bateramo za gerenade, bazana esanse baratwika byanga gushya bazana ibyo bita dinamike baraturitsa, nabwo biranga bajya gutira imashini n’amakamyo byakoraga umuhanda, kuri 16 nyuma ya saa sita nibwo imashini yatangiye guhirika kiliziya, padiri Seromba yaravuze ngo bahere mu isakirisitiya.”

Kamanzi Inocent wabanye na Padiri Seromba mbere yo mu 1994, avuga ko na mbere uyu Musaseridoti yaranzwe no kwanga Abatutsi, kuko no kugira ngo abe Padiri mukuru yabanje kumenesha uwari umukuriye amuziza ko ari Umututsi.

Ati “Buriya mureba ntabwo padiri Seromba yari Padiri mukuru. Yabaye we kuko Padiri Karangwa Straton wari Padiri mukuru yamuhungiye ku Nyundo kwa Musenyeri kubera kumutoteza.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, na we avuga ko mu mwaka wa 1973 ubwo Seromba yari mu iseminari ya Nyakibanda nabwo yaranzwe no gutoteza Abatutsi.

Ahari kiriziya yasenyeweho inzirakarengane zigera ku 2 000, ubu hubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rushyinguyemo ruruhukiyemo inzirakarengane 7 856 zishwe muri Jenoside.

Padiri Seromba wagize uruhare rukomeye muri Jenoside, yaje guhungira mu Butaliyani akomeza ubupadiri nyuma yo guhindura amazina akiyita Atanasio Sumba bura, yaje guhamywa icyaha cya Jenoside n’Urukukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rumukatira igifungo ari kurangiriza mu Benin.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru