Andi makuru yahise amenyekana ku itsinda ry’abagore b’ikimero ryanyeganyeje imbuga nkoranyambaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ryiswe ‘Kigali Boss Babes’ ryabaye inkuru y’umunsi mu myidagaduro yo mu Rwanda, hahise hamenyekana andi makuru yaryo na kimwe mu bikorwa rigiye guhita ritangiriraho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, imwe mu nkuru zagarutsweho mu myidagaduro yo mu Rwanda, ni iya ‘Kigali Boss Babes’, itsinda rihuriyemo abagore batandatu b’ikimero n’ubwiza bidasanzwe, basanzwe bazwi mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Muri bo, harimo abasanzwe bazwi muri sinema Nyarwanda, nka Alliah Cool ubu uyoboye abari n’abategarugori bakina film mu Rwanda, ndetse n’abasanzwe bazwi mu by’imideri no kugaragaza ubwiza.

Ni itsinda bivugwa ko ryagiye hanze ku Cyumweru tariki 16 Mata 2023, ubwo bahuriraga muri imwe muri Hoteli muri Kigali, bakiga ku mishinga bashaka gukorera hamwe.

Ubwo hatangazwaga inkuru y’iri tsinda, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, basigaranye amatsiko menshi, bibaza icyo iri tsinda rigamije, n’uburyo ryavutse.

Amakuru ahari ubu, avuga ko iri tsinda ry’abagore basanzwe bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bagiye gutangiza ikiganiro bise ‘Reality TV Show’ kizajya kigaruka ku buzima bwabo bwite, n’imibereho yabo ndetse n’ubw’abandi bantu basanzwe bafite amazina azwi na benshi.

Aba bagore bose bazwiho kuba babayeho mu buzima buhenze, ndetse bamwe bakaba bakunze kugaragara batembereye mu Bihugu binyuranye, bagiye kurya ubuzima.

Bivugwa ko amashusho y’iki kiganiro cyabo, azatunganywa n’umwe mu bazwiho gutunganya no kuyobora film wo muri Nigeria uzwi nka Ajalaja Stanley.

Uyu Munya-Nigeria wari mu Rwanda mu bihe bishize, yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Sinema bizwi nka Rwanda International Movie Awards.

Amashusho y’iki kiganiro kizajya gitambuka kuri YouTube, azatangira gufatwa muri Kamena n’uyu muhanga mu kuyobora sinema wo muri Nigeria.

Iki kiganiro ‘Reality TV Show’, ni umwe mu mishinga y’iri tsinda Kigali Boss Babes, rigizwe n’aba bagore basanzwe bafite uko bihagazeho ku ikofi, ndetse bakaba bavuga ko gishobora no kuzabinjiriza agatutse.

Alliah Cool
Isimbi Model

Queen Douce
Camille Yvette
Christelle ku kimero cye abamuhiga ni bacye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru