Itsinda ridasanzwe ry’abagore b’ubwiza n’ikimero byihariye ryashinzwe i Kigali ryaciye ibintu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mbuga nkoranyambaga, ubu intero n’inyikirizo, ni Itsinda ryiswe Kigali Boss Babes rigizwe n’abagore bafite uburanga n’ikimero bitagira uko bisa, bakaba banafite uko bahagaze ku ikofi, rigizwe n’abarimo abasanzwe bazwi mu Rwanda, rikomeje kugarukwaho.

Abagize iri tsinda, barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, nka Alliah Cool uzwi muri Sinema nyarwanda uherutse no kuzuza inzu y’umuturirwa muri Kigali.

Izindi Nkuru

Barimo kandi umunyamideri Isimbi Hatzir na we uvugwaho kuba atunze agatubutse akaba anaherutse guhabwa impano y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we Shaul Hatzir.

Abandi bari muri iri tsinda ryagiye ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2023, barimo Christella, Gashema Sylvie, Camille Yvette na Queen Douce, bose basanzwe bazwiho kuba banyeganyeza imbuga nkoranyambaga, kubera ubwiza bwabo ndetse n’ikimero cyiza.

Uku kwishyira hamwe kwabo, gukomeje kugarukwaho n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaruka ku miterere yabo yihariye.

Hari n’abavuga ko batumva intego y’iri tsinda rishingiye ku kwironda k’ubwiza n’ikimero byabo no kuba batunze amafaranga ahagije atuma babaho ubuzima butakwigonderwa na buri wese.

Alliah Cool usanzwe azwi mu ruganda rwa sinema
Isimbi Hatzir na we ari mu bahagaze neza ku ifaranga
Christelle ku kimero cye abamuhiga ni bacye
Gashema Sylvie na we ntiyoroshye
Camille Yvette
Queen Douce

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru