Burundi: Amakuru mashya akomeye ku wari Minisitiri w’Intebe wavuzweho gushaka gukora ‘Coup d’état’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, akaza gusimbuzwa, ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, urugo rwe rwasatswe n’inzego zirimo iz’ubutasi, aho bikekwa ko iwe hahishe amafaranga menshi.

Aya makuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, avuga ko urugo rwa Alain Guillaume Bunyoni, rwasatswe uyu munsi.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwanditswe n’iki kinyamakuru kuri Twitter, buvuga ko “Polisi n’inzego z’Iperereza bari gusaka urugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni. Ku busabe bwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.”

Iki kinyamakuru kivuga ko iri sakwa rishingiye ku mafaranga atagira ingano menshi cyane ashobora kuba ahishe mu rugo rw’uyu wabaye Minisitri w’intebe w’u Burundi.

Polisi y’u Burundi nayo yemeje ko gusaha urugo rwa Bunyoni “Rwategetswe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu rwo gufungura imiryango y’ibyumba byose by’inzu ituyemo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe.”

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu nkiko mu Gihugu cy’u Burundi, Dieudonné Bashirahishize agira icyo avuga kuri iri saka ryakorewe uyu munyapolitiki, yavuze ko bamwe mu bategetsi mu Burundi bigwizaho imitungo bakoresheje inzira zitanoze, bityo ko hakwiye kubaho akanyafu.

Yagize ati “Kurinda ubukungu bw’Igihugu  ntibigomba kugarukira gusa mu mbwirwaruhame. Ntabwo kurwanya ruswa byashoboka mu gihe Igihugu cyakwimakaza umuco wo kudahana.”

Alain-Guillaume Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, nyuma y’igihe hari hamaze iminsi hanugwanugwa ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yahise asimburwa na Gervais Ndirakobuca watowe n’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gushyirwaho na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Icyo gihe Alain-Guillaume Bunyoni yavuyeho hamaze iminsi humvikana guterana amagambo na Perezida Ndayishimiye ku ngingo zari zikomeye zarebaga Igihugu.

Perezida Ndayishimiye kandi yari yagarutse ku bariho bashaka kumuhirikira ubutegetsi, avuga ko Imana itakwemera ko uyu mugambi mubisha wagerwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru