Kigali: Urujijo ku cyahitanye umugabo wari muri ‘Lodge’ yasinze basanze yapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo yapfiriye mu macumbi [Logde] aherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bikekwa ko yahitanywe n’inzoga nyinshi kuko yari yasinze.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2023, abaturage bo muri aka gace karimo aya macumbi, bari bakubise buzuye, bashungereye baje kureba iby’iyi nkuru ibabaje.

Izindi Nkuru

Urupfu rw’uyu mugabo, rwamenyemenyekanye mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru, aho benshi bemeza ko yazize ubusinzi, kuko yari yaganjijwe na manyinya.

Aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera kandi yanemejwe na Mukandori Grace uyobora Umurenge wa Muhima, wavuze ko inzego z’ibanze n’iz’iperereza zahise zitangira kubikurikirana.

Yagize ati “Amakuru ahari ubu ni uko yitabye Imana aguye muri Lodge kubera gusinda, ariko inzego ziracyarimo gukurikirana.”

Impfu z’abantu bagwa muri macumbi nk’aya; si rimwe cyangwa kabiri zumvikanye, kuko no muri Nzeri umwaka ushize, hari umugabo basanze yapfiriye muri Logde iherereye mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Uyu mugabo wabonetse yapfuye tariki 13 Nzeri 2022, yari yagiye muri ayo macumbi ari kumwe n’umukobwa bari bagiye kwinezezanyayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru