Ingingo ikomeye iri mu by’ingenzi byavuye mu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Benin

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda na Benin bemeranyijwe imikoranire y’igisirikare mu guhangana n’imitwe ihungabanya umutekano, aho ubutegetsi bwa Benin buvuga ko ubunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda buzabafasha gukemura ibibazo by’umutekano mucye biri mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Ni imwe mu ngingo zaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye muri Binin mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Izindi Nkuru

Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Paul Kagame, rwasize Guverinoma z’Ibihugu byombi zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye butanga inyungu zihuriweho mu nzego zitandukanye.

Kimwe mu byashimishije Perezida wa Benin, Patrice Guillaume Athanase Talon yabigaragaje agira ati “Ntabwo kizira kubera ko buri muntu azi neza ko duhanganye n’ibibazo by’umutekano mucye bufata indi ntera mu burasirazuba bw’Ibihugu byo mu kigobe cya Benin. Ibi bibazo byugarije amajyaruguru ya Benin ndetse n’ibikorwa byacu bibangamirwa n’abanzi, muzi ko n’u Rwanda mu myaka ishize rutari rworohewe.

Muzi kandi ko ingabo z’u Rwanda zifite ubunararibonye, niba hari abasivile bakora muri Benin, kuki abasirikare bo batakorera muri Benin bikagenda bityo ku mpande zombi.

Twagera ku ntsinzi bitabaye ngomba ko tujya kure cyane, ntitugomba guhorana iki kibazo ubuziraherezo. Ndizera ko mu minsi micye ikibazo cyo mu majyaruguru ya Benin kibaza cyakemutse.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yatumye rwiyubaka mu gisirikare, kandi ngo rwiteguye gufasha n’abandi barimo na Benin.

Yagize ati “Dufite ingabo muri Santarafurika, muri Sudani y’Epfo, Mozambique n’ahandi. Kubera icyo n’amateka yacu; tubatse ubushobozi bugezweho. Sinkabya hano, ntabwo ari bwinshi, ariko burahagije mu gukemura bimwe mu bibazo; by’umwihariko igihe dufatanyije n’ibindi Nihugu. Ni muri ubwo buryo tugiye gufatanya na Benin mu gukemura ibibazo byo ku mipaka n’ahandi hari ibibazo by’umutekano mucye bibangamiye akarere.”

Amajyaruguru ya Benin ni ko gace kugarijwe n’ibyihebe bigendera ku matwara akarishye ya Islam biyise aba Jihadists. Muri 2021 byateye Pariki y’Igihugu yitwa Pendjari; bihitana abasirikare babiri.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru