Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burundi: Perezida yasimbuje Minisitiri w’Intebe wavugwagaho gushaka kumukorera ‘Coup d’état’

radiotv10by radiotv10
07/09/2022
in MU RWANDA
0
Burundi: Perezida yasimbuje Minisitiri w’Intebe wavugwagaho gushaka kumukorera ‘Coup d’état’
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye yasimbuje Alain Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nyuma yuko bari bamaze iminsi banyuranya mu bitekerezo ndetse akaba yavugwagaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Mu ibarurwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cyo kuri yu wa Gatatu tariki Indwi Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yayisabye kwemeza Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yaramukiye mu gikorwa cyo gutorera iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu aho intumwa za rubanda zemeje Gervais Ndirakobuca ku majwi 113.

Perezida Ndayishimiye asimbuye Alain Guillaume Bunyoni nyuma yuko hari hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati yabo ndetse hariho ikikango ko mu Burundi hashobora kuba Coup d’Etat.

Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagarutse ku bashaka kumuhirika ku butegetsi, abaha gasopo, ababwira ko batazabigeraho.

Uwigeze kuba Visi Perezida wa Mbere mu Burundi, Frédéric Bamvuginyumvira yagarutse ku bibazo bimaze iminsi biri mu bategetsi bakuru bo muri iki Gihugu, yemeza ko aho byari bimaze kugera, byari biteye inkeke.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko Perezida Ndayishimiye ashaka kurandura uburiganya buri mu bakomeye muri CNDD-FDD bigaruriye imitungo myinshi y’Igihugu, akaba ari na byo biri mu byateye umwuka mubi hagati ya Ndayishimiye n’uwari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma ye.

Yagize ati “Niyo Perezida yashaka guhindura ibyo bintu, Minisitiri w’Intebe ntabwo azabishyiraho umukono kuko Minisitiri w’Intebe ari muri iryo tsinda ryimonogoje noneho Perezida agashaka kubahindura kandi barahawe uburenganzira n’ishyaka rya CNDD-FDD.”

Alain-Guillaume Bunyoni wavugwagaho gushaka guhirika ku butegetsi Ndayishimiye
Gervais wamusimbuye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 16 =

Previous Post

Rubavu: Ukekwa ko ari igisambo yashatse gutera icyuma Abapolisi bamusubiza isasu

Next Post

Poland: Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yitabiye imurika riri kumurikirwamo n’imbunda

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Poland: Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yitabiye imurika riri kumurikirwamo n’imbunda

Poland: Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda yitabiye imurika riri kumurikirwamo n’imbunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.