Kwibuka29: Umuryango mpuzamahanga wongeye kwemera ko watsinzwe ugatererana Abatutsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko mu gihe nk’iki Isi yinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi, umuryango mpuzamahanga ukwiye kwigaya kuba ntacyo wakoze mu gutabara abariho bicwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, u Rwanda n’Isi yose binjiye mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Ni umunsi urangwa n’ibikorwa binyuranye birimo gutangiza iki cyumweru ndetse no gucana urumuri rw’icyizere rumara iminsi ijana yo kwibuka, ndetse n’ubutumwa butangwa n’Imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu binyuranye n’abantu ku giti cyabo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres watanze ubutumwa kuri uyu munsi, bwagenewe Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku byo Isi ikwiye kuzirikana.

António Guterres yavuze ko muri iki gihe Isi yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hakwiye no kuzirikanwa ku mateka yayo ndetse n’imbaraga nke zaranze umuryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Turibuka dufite ipfunwe ryo gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko abariho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye guha umurongo ikiragano gishya cy’abavutse nyuma yayo ndetse n’abazavuka mu myaka iri imbere.

Ati “Abariho mu gihe cya Jenoside ntiduteze kwibagirwa ibyabaye, kugira ngo dufashe abazavuka nyuma ya Jenoside guhora bibuka, uburyo imbwirwaruhame z’urwangano ari zo mbarutso ikomeye ya Jenoside n’ibyaha biremeye kurusha ibindi.”

António Guterres yakomeje avuga ko imvugo zihembera zikanenyegeza urwango, zikwiye kwamaganwa muri iki gihe, mu rwego rwo “gukumira Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’ibindi byaha bihonyora uburenganzira bwa munu ku Isi, kandi bikaba inshingano za buri wese.”

Yaboneyeho gusaba Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye guhuza imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa bikigaragara ndetse n’urwango.

António Guterres kandi yahamagariye Isi yose kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurushimira uburyo ubu ari Igihugu kirangwa n’ubusugire, gitekanye, cyubahiriza ubutabera ndetse kinubaha ihame ry’uburenganzira bwa muntu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru