Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka29: Umuryango mpuzamahanga wongeye kwemera ko watsinzwe ugatererana Abatutsi

radiotv10by radiotv10
07/04/2023
in MU RWANDA
0
Kwibuka29: Umuryango mpuzamahanga wongeye kwemera ko watsinzwe ugatererana Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko mu gihe nk’iki Isi yinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi, umuryango mpuzamahanga ukwiye kwigaya kuba ntacyo wakoze mu gutabara abariho bicwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, u Rwanda n’Isi yose binjiye mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umunsi urangwa n’ibikorwa binyuranye birimo gutangiza iki cyumweru ndetse no gucana urumuri rw’icyizere rumara iminsi ijana yo kwibuka, ndetse n’ubutumwa butangwa n’Imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu binyuranye n’abantu ku giti cyabo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres watanze ubutumwa kuri uyu munsi, bwagenewe Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku byo Isi ikwiye kuzirikana.

António Guterres yavuze ko muri iki gihe Isi yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hakwiye no kuzirikanwa ku mateka yayo ndetse n’imbaraga nke zaranze umuryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Turibuka dufite ipfunwe ryo gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko abariho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye guha umurongo ikiragano gishya cy’abavutse nyuma yayo ndetse n’abazavuka mu myaka iri imbere.

Ati “Abariho mu gihe cya Jenoside ntiduteze kwibagirwa ibyabaye, kugira ngo dufashe abazavuka nyuma ya Jenoside guhora bibuka, uburyo imbwirwaruhame z’urwangano ari zo mbarutso ikomeye ya Jenoside n’ibyaha biremeye kurusha ibindi.”

António Guterres yakomeje avuga ko imvugo zihembera zikanenyegeza urwango, zikwiye kwamaganwa muri iki gihe, mu rwego rwo “gukumira Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’ibindi byaha bihonyora uburenganzira bwa munu ku Isi, kandi bikaba inshingano za buri wese.”

Yaboneyeho gusaba Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye guhuza imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa bikigaragara ndetse n’urwango.

António Guterres kandi yahamagariye Isi yose kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurushimira uburyo ubu ari Igihugu kirangwa n’ubusugire, gitekanye, cyubahiriza ubutabera ndetse kinubaha ihame ry’uburenganzira bwa muntu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 15 =

Previous Post

Ukoresha Twitter cyane uregwa icyaha cyihariye yabwiye Urukiko ikintu gikomeye

Next Post

Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bunamiye inzirakarengane banacana Urumuri rw’Icyizere

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bunamiye inzirakarengane banacana Urumuri rw’Icyizere

Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bunamiye inzirakarengane banacana Urumuri rw’Icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.