Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwirinda imibonano ikingiye n’idakingiye n’uwagaragaje ibimenyetso,…: Hasohotse amabwiriza yo kurwanya MPox mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in MU RWANDA
0
Indwara y’ubushita yagaragaye mu Rwanda nyuma y’u Burundi na Congo yagaragaye mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyashyize hanze amabwiriza yo gukumira no kwirinda indwara y’Ubushita bw’Inkende (MPox), arimo gusaba abantu kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Amabwiriza akubiye mu nyandiko yashyizwe hanze na RBC, agaruka ku mateka ya hafi y’iyi ndwara iterwa na virusi ya Mpox yagiye igaragara cyane hirya no hino ku isi kuva mu mwaka 2022.

RBC igira iti “Kuva mu mwaka wa 2023 iyi ndwara yakwirakwiye no mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Mu Rwanda, hari abantu bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024. Aba barwayi bakurikiranywe n’abaganga ndetse bamwe muri bo barakize basezererwa mu bitaro, abandi na bo bakomeje kwitabwaho kandi ntibarembye, hari icyizere ko bazakira vuba.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko umuntu wese ashobora kwandura iyi ndwara, kinagaragaza uburyo ishobora kwanduramo, burimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (yaba ikingiye cyangwa idakingiye), mu gihe cyo gusuhuzanya, mu gusomana, ndetse no mu gihe cyo gukora ku bintu uwayirwaye yakozeho.

Umuntu wanduye Mpox atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi 2 na 21 nyuma yo kuyandura.

RBC kandi yagaragaje bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara, birimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima, no kugira umuriro mwinshi ushobora kugera ku dogere 38,5.

RBC kandi yibukije abantu uburyo bashobora kwirinda. Iti “Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox cyangwa gukora ku bikoresho yakozeho; kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox, Gukaraba intoki kenshi kandi neza ukoresheje amazi n’isabune”

RBC kandi yaboneyeho kugira inama Ibigo by’amashuri muri ibi bihe by’itangira ry’amasomo, ibisaba gusuzuma abanyeshuri, babapima umuriro n’ibindi bimenyetso bigaragara ku mubiri, mbere yo kwinjira mu kigo, kandi bikanakomeza ku ishuri buri munsi.

Ibigo by’amashuri kandi byasabwe guteganya ahantu hajya hashyirwa abanyeshuri bakekwaho kugira iyi ndwara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

Ibyo bamwe bavuga ko bikwiye kurindwa abana, hari ababyeyi babishima bakagaya ahubwo abatabikora

Next Post

Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.