Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya n’Isi yose Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibi bikubiye mu itangazo rya Guverineri wa Michigan, Gretchen Whitmer wavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba “tariki 23 Ukuboza 2003 Umuryango w’Abibumbye waragennye itariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Guverineri w’iyi Leta, avuga ko ibi bigamije kwifatanya n’Isi yose mu kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira abayirokotse, ndetse no gutanga uruhare mu guharanira gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Ati “Kwibuka n’ingenzi mu guhangana n’abapfobya Jenoside, n’abagoreka amateka, n’ababiba amacakubiri byakomeje gushengura abarokotse, bikanatsikamira ukuri.”
Guverineri akomeza avuga ko “Leta ya Michigan ituwemo n’Abanyarwanda, barimo n’abarokotse” kimwe n’abandi bantu bo mu ngeri zinyuranye, bakeneye kumenya ukuri kw’amateka.
Avuga ko igihe nk’iki Isi yose iri mu bihe byo Kwibuka “bisobanuye guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ndetse no gushimangira gusigasira ukuri, ukwigira, no kwigisha amateka, no gukumira ko hazabaho amarorerwa mu bihe bizaza.”
Leta ya Michigan si yo yonyine muri Leta Zunze Ubumwe za America yemeje iyi tariki nk’umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka, kuko hari izindi zayemeje nka Texas, Ohio, na Utah.
Leta ya Mchigan yemeje tariki ya 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America, ku nshuro ya mbere zikoresheje inyito ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’, nk’uko byagaragajwe n’itangazo rya Nick Checker, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America.
RADIOTV10







