Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF/Organisation Internationale de la Francophonie) yahaye inshingano Domitien Ndayizeye wigeze kuyobora u Burundi, zo kumubera Intumwa Yihariye yo gukurikirana ibyo muri Haïti.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa OIF kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yagize Intumwa Yihariye yo gukurikirana ibibazo biri muri Haïti.”

Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa OIF uvuga ko Umunyapolitiki Domitien Ndayizeye, yabaye Perezida w’u Burundi.

OIF ivuga ko mu Ihuriro rya 19 ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri uyu Muryango yabaye hagati tariki 04 n’iya 05 Ukwakira, Abakuru b’Ibihugu bashimye uburyo uyu muryango ukoresha mu guhosha ibibazo ubinyujije mu nzira z’ibiganiro.

Igakomeza igira iti “Uku kumushyiraho [Domitien Ndayizeye] kuje gukurikira imbaraga za Francophonie n’Umunyamabanga Mukuru wayo mu kugarura ituze no gushyira ku murongo Demokarasi muri Haïti isanzwe ari Umunyamuryango w’ingenzi wa OIF.”

Iyi ntumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yahaye gukurikirana ibibazo byo muri Haïti izakorana bya hafi n’Ubuyobozi n’inzego zo muri iki Gihugu ndetse n’abanyapolitiki bacyo, kimwe n’imiryango itari iya Leta ikorera muri iki Gihugu.

Nanone kandi azakorana bya hafi n’imiryango ifite ihuriro irimo CARICOM, OEA, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye n’indi Miryango Mpuzamahanga.

Domitien Ndayizeye wahawe izi nshingano zo guhagararira Mushikiwabo mu gukurikirana ibibazo byo muri Haïti, yabaye Perezida w’u Burundi hagati ya 2003 na 2005.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo
Domitien Ndaziye wabaye Perezida w’u Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 3 =

Previous Post

Harumvikana kutavura rumwe hagati y’uruganda n’uwagiriye impanuka mu kazi uvuga ko byakurikiwe n’ibiteye agahinda

Next Post

Nyanza: Baribaza iherezo rya Gare igezweho bagombye kuba bamaranye umwaka

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Baribaza iherezo rya Gare igezweho bagombye kuba bamaranye umwaka

Nyanza: Baribaza iherezo rya Gare igezweho bagombye kuba bamaranye umwaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.