M23&FARDC: Rwabuze gica ku bagenzura Rutshuru, buri wese arivuga imyato

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uremeza ko ubu ugenzura Rutshuru yose mu gihe Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kibihakana kikavuga ko uyu mujyi ukiri mu biganza byacyo.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, hacicikanye amakuru mo Umutwe wa M23 wamaze gufata Rutshuru yose.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bivugwa ko ari ubw’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma bwatambutse kuri Twitter muri iri joro, yemezaga ko bidasubirwaho ubu bagenzura Rutshuru yose.

Ubu butumwa bugira buti twishimiye kubamenyesha ko ubu Rutschuru yose iri mu biganza byacu.”

Nanone kandi ubutumwa bivugwa ko ari ubwa Gen Sultan Makenga, buvuga ko uyu mujyi wa Rutshuru wose uri mu biganza byabo.

Ubutumwa bw’uwitwa Sultan Makenga 23 kuri Twitter, bugira buti “Tubahaye ikaze mwese mu mujyi mushya wacu wa Rutshuru. Mwaba muzi undi mujyi ukurikiyeho se? wo ni rurangiza. Umusibo ejo nawo turawinjiramo.”

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhashya M23 (Sukola II), Lt Col Ndjike yahakanye aya makuru y’ifatarwa rya Rutshuru avuga ko uyu mujyi ukiri mu biganza bya FARDC.

Uyu musirikare wa FARDC, yavuze ko ingabo z’Igihugu ziri mu mirwano ikomeye mu bice birimo agace ka Kabaya kari mu Bilometero bitanu uvuye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo na cyo kiri kurwanirwa aho M23 yifuza kugifata.

Yagize ati ““Nitwe tugenzura umujyi wa Rutschuru n’inkengero zayo 100%. Umwanzi wacu yarabigerageje biramunanira.”

Umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu FARDC, uherutse kugaragaza urutonde rw’uduce 15 iri kugenzura mu buryo bwuzuye.

Utu duce yadutangaje mu gihe hagiye gushira ukwezi uyu mutwe ufashe Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru