Madamu wa Perezida Ndayishimiye wageze mu Rwanda n’imodoka yakiranywe ubwuzu (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yageze mu Rwanda, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga iri kubera i Kigali yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere.

Angeline Ndayishimiye yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Nyakanga 2023, akoresheje inzira y’ubutaka.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Akeza Net, avuga ko Madamu Angeline Ndayishimiye yaharugutse i Burundi muri iki gitondo yerecyeza ku Mupaka wa Nemba/Gasenyi uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Madamu wa Angeline Ndayishimiye, yabanje gusezera bamwe mu bayobozi bo mu Gihugu cy’u Burundi, nk’uko bigaragara mu mafoto dukesha iki kinyamakuru Akeza Net.

Angeline Ndayishimiye aje mu Rwanda yitabiriye inama Mpuzamahanga izwi nka Women Deliver yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere, yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga 2023.

Ni inama kandi yitabiriwe n’abayobozi banyuranye ku Isi, barimo Perezida wa Hungary, Madamu Katalin Novák, uwa Senegal, Macky Sall ndetse na Perezida wa Ethiopia, Madamu Sahle-Work Zewde.

Ubwo yahagurukaga i Burundi yasezeye bamwe mu bayobozi

Yakiranywe urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru