Mageragere: Bamwe mu bagororwa bahishuye uko bakomeje gutunga imiryango yabo nubwo bafunze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bafungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, bavuga ko ubukorikori bakoreramo bwabafashije gukomeza gutunga imiryango yabo.

Aba biganjemo abagore baboha ibiseke n’ibikapu, bavuga ko ibi bikorwa by’ubukorikori bakorera muri Gereza, bibafasha kubona amikoro yo kubasha kubaho muri gereza ndetse bagashobora no gutunga imiryango basize mu ngo zabo.

Izindi Nkuru

Umwe muri bo yagize ati “Iyo tubonye umuntu utugurira, tubona amavuta yo kwisiga n’iyo sabune.”

Undi na we agira ati “Bidufasha kutanywa igikoma kitagira isukari nk’igihe umuryango watinze kugusura, gereza iraguhahira.”

Mugenzi wabo avuga ko bakomeza no kuzuza inshingano zo kwita ku miryango yabo baba barasize hanze.

Ati “Amafaranga ava muri ibi bikorwa dukora, umwana wawe aramutse ikibazo akakubwira ati ‘mama ikibazo mfite giteye gutya kandi nkeneye amafaranga’, uvugana n’ubuyobozi bwa gereza hanyuma wa mwana akaza ayo ushaka kuri ya mafaranga yawe ni yo ugenera wa mwana wawe.”

Icyakora aba bagororwa bavuga ko bagifite ikibazo cy’isoko kuko ibyo bakora bitagurwa uko byakabaye ku buryo baramutse babonye isoko rihagije barushaho kwinjiza amafaranga menshi.

Ubuyobozi bwa Gereza ni bwo butanga ibikoresho byifashishwa n’aba bagororwa, bamara gukora ibyo bikorwa by’ubukorikori, bikagurishwa na gereza ubundi ikabagenera 20% yavuyemo.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Uwayezu Augustin yagize ati “Ayo 20% twabyita ko ajya kuri konti ye [umugororwa], buri mufungwa cyangwa umugororwa aba afite ifishi muri social iriho amafaranga, ayo 20% y’ibyo yakoze nayo araza akajya kuri ya fishi y’umugororwa.”

CSP Uwayezu Augustin avuga ko ayo mafaranga ashobora gufasha umugororwa. Ati “Yamufasha guhaha icyo ashaka hano muri kantine, bitewe n’ingano y’ibyo yakoze akaba afite amafaranga menshi ku ifishi, ashobora kuba yasaba ko hari amafaranga ava ku ifishi ye akajya mu muryango we.”

Leta y’u Rwanda iri mu mavugurura y’itegeko rigenga urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa aho serivisi zarwo zizaba cyane izo kugorora kuruta guhana.

Ni na gahunda zatangiye kuko hashyizweho uburyo bwo kwigisha imyuga imfungwa n’abagororwa kugira ngo nibagera hanze mu gihe bazaba barangije ibihano, bazabashe kugira ibyo bakora.

Muri 2018 ubwo abagororwa bamurikaga ibikorwa bakora

Juventine MUJAMWALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru