Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

????????????????????????????????????

Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Makuza Bernard wagize imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, yashimye abamuhaye serivisi zinoze, bamwe mu baturage bamusubiza bavuga ko ntawatinyuka kumuha serivisi mbi kandi ari umuntu ukomeye.

Hon Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe akagira n’indi myanya ikomeye mu Rwanda nka Perezida wa Sena aherukamo, yanditse ubutumwa kuri Twitter ashima serivisi nziza yahawe.

Muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Makuza Bernard yagize ati “Ndashimira abakozi bo muri Servisi z’ubutaka mu Murenge wa Kinyinya n’abo mu Karere ka Gasabo uburyo bakira ababagana na servisi yihuse kandi inoze batanga.”

Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto y’Ibiro by’Akarere ka Gasabo, Makuza yakomeje agira ati “Nanyuzwe. Urugero rwiza henshi na benshi bakwigiraho. NTIMUGATEZUKE.”

Ndashimira abakozi bo muli Servisi z'ubutaka mu Umurenge wa KINYINYA n'abo mu Akarere ka GASABO,uburyo bakira ababagana na servisi yihuse kandi inoze batanga.Nanyuzwe.Urugero rwiza henshi na benshi bakwigiraho.NTIMUGATEZUKE. pic.twitter.com/VDYWx8hPyo

— Makuza Bernard (@_MakuzaBernard) January 26, 2022

Gusa bamwe mu basubije ubu butumwa bwe, bavuze ko kuba yahawe serivisi inoze ntagitangaza kirimo kuko ntawatinyuka kumuha serivisi mbi n’ibigwi afite mu Rwanda.

Uwitwa Umusore Wirwanyeho, yasubije agira ati “Ni uko bakuzi iyaba wari uzi icyangombwa maze imyaka irenga 8 nirukaho nabuze.”

Uwitwa Bisoso Mukamwiza na we yagize ati “Nyakubahwa muyobozi nta muntu wabona muza kumusaba service ngo areke kubasamira hejuru! Niba mushaka kumenya urugero rwa serivisi, muzagende mwambaye mask yagasaza k’agakene, mwambaye imyenda icitse, hanyuma mubabwire muti ‘nye gushaka icyangombwa cy’ubutaka’ muzumirwa.”

Uwitwa Minyaruko Aron we yagize ati “Hon. ahubwo wasanga hari ababirenganiye mo kubera imbara zose zagushyizweho, Ni iki kitakorwa ngo Nyakubahwa abone icyo ashaka kandi vuba?”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − six =

Previous Post

Kiyovu yasinyishije rutahizamu w’Umurundi akaba umuvandimwe wa Bigirimana Abedi usanzwe ayikinira

Next Post

Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

Mukase wa Akeza wapfuye bigashengura benshi yagejejwe imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.