Makuza yashimye uko yahawe Serivisi inoze, bamwe bamusubiza bati “Ni uko ari wowe”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon. Makuza Bernard wagize imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, yashimye abamuhaye serivisi zinoze, bamwe mu baturage bamusubiza bavuga ko ntawatinyuka kumuha serivisi mbi kandi ari umuntu ukomeye.

Hon Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe akagira n’indi myanya ikomeye mu Rwanda nka Perezida wa Sena aherukamo, yanditse ubutumwa kuri Twitter ashima serivisi nziza yahawe.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Makuza Bernard yagize ati “Ndashimira abakozi bo muri Servisi z’ubutaka mu Murenge wa Kinyinya n’abo mu Karere ka Gasabo uburyo bakira ababagana na servisi yihuse kandi inoze batanga.”

Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto y’Ibiro by’Akarere ka Gasabo, Makuza yakomeje agira ati “Nanyuzwe. Urugero rwiza henshi na benshi bakwigiraho. NTIMUGATEZUKE.”

Gusa bamwe mu basubije ubu butumwa bwe, bavuze ko kuba yahawe serivisi inoze ntagitangaza kirimo kuko ntawatinyuka kumuha serivisi mbi n’ibigwi afite mu Rwanda.

Uwitwa Umusore Wirwanyeho, yasubije agira ati “Ni uko bakuzi iyaba wari uzi icyangombwa maze imyaka irenga 8 nirukaho nabuze.”

Uwitwa Bisoso Mukamwiza na we yagize ati “Nyakubahwa muyobozi nta muntu wabona muza kumusaba service ngo areke kubasamira hejuru! Niba mushaka kumenya urugero rwa serivisi, muzagende mwambaye mask yagasaza k’agakene, mwambaye imyenda icitse, hanyuma mubabwire muti ‘nye gushaka icyangombwa cy’ubutaka’ muzumirwa.”

Uwitwa Minyaruko Aron we yagize atiHon. ahubwo wasanga hari ababirenganiye mo kubera imbara zose zagushyizweho, Ni iki kitakorwa ngo Nyakubahwa abone icyo ashaka kandi vuba?”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru