Masudi yavuze ko umwaka ushize Rayon yasaga nk’itariho ubu bakaba bari kuyizanzamura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza Masudi Djuma utoza ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na mucyeba wayo APR FC, yavuze ko umwaka ushize iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda yari imeze nk’itariho, ubu akaba ari bwo iri kongera kubakwa, ati “ntabwo wakubaka ikipe mu mezi abiri.”

Masudi Djuma udakunze kuripfana, yatangaje ibi nyuma y’uriya mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports 2-1 bigatuma abakunzi b’iriya kipe bakunze gutazirira Gikundiro barara nabi.

Izindi Nkuru

Uyu mutoza yavuze ko kuba iriya kipe yatsinzwe na APR FC bidakwiye gufatwa nka byacitse kuko iyi kipe ari bwo iri kongera kubakwa.

Yagize ati “Reka mbabwire ikintu kimwe Abanyarwanda batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubuka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri…

Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri.”

Masudi Djuma, yizeye ko bitewe n’uko abona ikipe ye, mu minsi iri imbere izaba imeze neza kuko irimo kumenyerana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru