Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Chelsea FC yemeje ko yasinyishije umunyezamu mushya ari we Filip Jorgensen kuri miliyoni 21 z’Ama-Pounds [arenga miliyari 34 Frw], na we ahita avuga ko byahoze ari inzozi ze kuza muri iyi kipe avuga ko iri mu za mbere nziza ku Isi.

Chelsea yasinyishije uyu munyezamu, Filip Jorgensen, imukuye mu ikipe ya Villarreal yo muri Espagne, aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka irindwi (7).

Uyu Filip Jorgensen, Umunya-Denmark w’imyaka 22 y’amavuko, yakiniye Villarreal imikino 37 mu mwaka w’imikino ushize, nyuma yo kuba umunyezamu wa mbere w’iyi kipe.

Filip Jorgensen, wavukiye mu Gihugu cya Suède akaza no kugikinira mu byiciro by’abana, yaje guhitamo gukinira ikipe y’Igihugu ya Denmark, aho ababyeyi be bakomoka, ahera mu bari munsi y’imyaka 21.

Filip Jorgensen, ubwo yari afite imyaka 15, yerecyeje muri Espagne, mu ikipe y’abato ya Villarreal, ayikuriramo kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2020 ubwo yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe nkuru yayo, yo mu cyiciro cya 2 (Villarreal B).

Filip Jorgensen, witezweho kurwanira umwanya wa mbere n’umunyezamu w’Umunya-Espagne Robert Sanchez, mu ikipe ya Chelsea, yishimiye kuza muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Yagize ati “Kuza muri iyi kipe ni inzozi zibaye impamo, nejejwe cyane no kuba nasinyiye Chelsea, imwe mu makipe akomeye cyane ku isi, sinjye uzarota menyanye na buri wese wo muri iyi kipe, ngatangira gukinana n’abakinnyi bose bashya bagenzi banjye.”

Ubu ikipe ya Chelsea iri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho isigaranye imikino 3 itegura umwaka w’imikino utaha, bikaba bishoboka ko uyu Filip Jorgensen ashobora kugaragara ku mikino bafitanye na Club America, Manchester City cyangwa Real Madrid, mbere y’uko basubira mu gihugu cy’u Bwongereza, dore ko ku ya 18 Kanama 2024, ari bwo bazatangira bakira Manchester City muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, English Premier League 2024-2025.

Cedric KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho

Next Post

Abagize itsinda ryamamaye muri muzika Nyarwanda bongeye kugaragara bari kumwe bose (AMAFOTO)

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagize itsinda ryamamaye muri muzika Nyarwanda bongeye kugaragara bari kumwe bose (AMAFOTO)

Abagize itsinda ryamamaye muri muzika Nyarwanda bongeye kugaragara bari kumwe bose (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.