Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amajwi Imitwe ya Politiki yagize mu Matora y’Abadepite n’imibare y’Abanyarwanda bayitoye

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nzi ko dukundana- Perezida Kagame yabwiye abaturage ko icyizere bafitanye kigaragaza ko guhitamo bitazabagora
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, bigaragaza ko Umuryango FPR-Inkotanyi n’imitwe yifatanyije na wo, baza imbere, bagakurikirwa na PL, mu gihe Green Party iza ku mwanya wa gatanu imbere ya PS-Imberakuri, naho Umukandida wigenga akaba yagize amajwi ari munsi ya 1%.

Byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye baturuka mu mitwe ya politiki.

Ni amajwi yatangajwe hamaze kubarurwa ay’abatoye 8 761 453 bangana na 96,60% by’Abanyarwanda batoye, yaba ab’imbere mu Gihugu no mu mahanga.

Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’imitwe yifatanyije na wo mu Matora y’Abadepite ari yo PDC, PPC, PSR na UDPR, batowe n’Abanyarwanda 5 471 104 bangana n’amajwi 62,67%.

Hakurikiraho Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryatowe n’Abanyarwanda 957 602 bangana na 10,97%, rigakurikirwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryatowe n’Abanyarwanda 827 182 bangana na 9,48%.

Ku mwanya wa kane, hariho Ishyaha Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatowe n’abangana na 507 474 bangana na 5,81%.

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGRP (Democratic Green Party of Rwanda) ryari ryanatanze umukandida mu Matora ya Perezida wa Repubulika, ryo ryaje ku mwanya wa gatanu, aho ryatowe n’abantu 462 290 bangana na 5,30%; na yo rigakurikiranwa na PS Imberakuru, ryatowe n’Abanyarwanda 459 526 bangana na 5,26%.

Iyi mitwe ya Politiki yose isanzwe ifite abayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, yongeye kugira amajwi ayemerera kugira imyanya mu Mutwe w’Abadepite.

Ni mu gihe Nsengiyumva Jamvier wari umukandida wigenga muri aya matora, we yatowe n’Abanyarwanda 44 881 bangana na 0,51%; amajwi atamwemerera kubona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Janvier wari Umukandida rukumbi wigenga yagize amajwi ari munsi ya 1%

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 3 =

Previous Post

Trump yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kuraswaho akarusimbuka

Next Post

Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse

Muri Perezidansi ya Centrafrique Abasirikare b’u Rwanda bahawe ishimwe ryo ku rwego ruhanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.