Menya gahunda y’uko abakinnyi bakina hanze bazagera mu Rwanda mu mwiherero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko abakinnyi b’Amavubi bakina imbere mu Gihugu batangiye umwiherero, hamenyekanye na gahunda y’uko abakina hanze bazagenda bagera mu Rwanda, bamaze kubimburirwa na Rubanguka Steve ukina muri Arabia Saudite.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo abakinnyi basanzwe bakina imbere mu Gihugu berecyezaga i Bugesera.

Izindi Nkuru

Ni umwiherero wo kwitegura imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Benin na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku ikubitiro, Rubanguka Steve usanzwe akina muri Arabia Saudite yabaye umukinnyi wa mbere ukina hanze wasanze bagenzi, aho yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, ndetse akaba yanakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Maes Dylan Georges, na we agera mu Rwanda na we yitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bategerejwe, ni Sibomana Patrick Papy ukina muri Gor Mahia muri Kenya uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu gihe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha hategerejwe Djihad Bizimana ukina muri Ukraine akaba asanzwe ari na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha kandi, hazagerera na Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi, Ntwari Fiacre ukina TS Galaxy, Hakim Sahabo ukinira Standard de Liege, Nshuti Innocent ukina muri USA Ndetse na Gitego Arthur ukinira AFC Leopard yo muri Kenya.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka mu Rwanda tariki 02 Kamena 2024 yerecyeza muri Cote D’Ivoire aho izakinira umukino uzayihuza na Benin tariki 06 Kamena 2024, ndetse ikazanahita ijya muri Afurika y’Epfo aho izakinira na Lesotho tariki 11 Kamena 2024.

Rubanguka Steve yamaze kugera mu Rwanda ahita anatangira imyitozo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Comments 2

  1. MAKANAKI says:

    Good ,
    Iphoto yinkuru ndabonaho Nirisarike ? Ni Kuki Atagihamagarwa kd Yitwara neza? Cg yarasezeye kuri equipe National?!

    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru