• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki Gihugu, n’ibindi birindwi birimo u Burundi byagabanyirijwe uburenganzira bwo kujyayo.

Ni itegeko ryashyizweho umukono na Donald Trump mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025 mu Biro bye muri White House.

Iri tegeko rizatangira kubahirizwa tariki 09 Kamena 2025, ribuza mu buryo bwose abaturage b’Ibihugu 12 kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari byo Afghanistan, Myanmar, Chad, Congo-Brazzaville, Equatorial Guinea, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen.

Iki cyemezo kibuza abaturage b’ibi Bihugu kujya muri America, kigamije gusigasira umutekano w’iki Gihugu nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki Gihugu, Donald Trump.

Hari kandi Ibihugu birindwi byo byagabanyirijwe ubushobozi bw’abaturage babyo kwemererwa kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, birimo Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela, aho na bo bahagaritswe igice kimwe.

Hari abashyiriweho umwihariko kuri iri tegeko rishya, barimo abakinnyi bitabira ibikorwa bya siporo bikuru bikuru, nk’Abanya- Afghanistan bafite Viza zihariye z’abimukira.

Iri tegeko kandi riha ububasha Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America kugira abo asonera kuri iki cyemezo bitewe n’imiterere y’ibibazo byabo.

Donald Trump avuga kuri ritegeko, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America “ntizoshobora kwemerera abaturutse mu Gihugu icyo ari cyo cyose tutizeye umutekano wacyo cyangwa kubasha kumenya amakuru yawo, kwinjiramo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − ten =

Previous Post

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Next Post

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.