Menya impinduka nshya zigiye kubaho mu gutwara abagenzi zizatuma ibiciro by’ingendo bihinduka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Abagenzi bishyurirwa 1/3: Aha 200, Leta iba yishyuye 100 Frw;
  • Leta imaze kwishyura Miliyari 87 Frw mu myaka itatu.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gushyirwaho ibiciro bishya by’ingendo ku mudoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bizatuma byiyongera kuri bamwe, mu gihe abandi bizagabanuka kuko umuntu azajya yishyura igiciro hakurikijwe indeshyo y’urugendo yakoze, aho kwishyura urugendo rwose.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, wavuze ko kuva habaho ibibazo byazahaje ubukungu bw’abantu muri 2021, Leta ishyira nkunganire ya hafi ya 1/3 ku giciro cy’urugendo kuri buri mugenzi.

Izindi Nkuru

Agaruka kuri iyi nkunganire Leta ishyira ku giciro cya buri mugenzi, Dr Gasore yagize ati “Kugeza uyu munsi niba ufashe urugendo ukava i Kigali ukajya i Musanze, ukishyura ibihumbi bibiri, hari igihumbi Leta ihita ikwishyurira. Niba ufashe urugendo Nyabugogo ujya i Remera, niba wishyuye maganabiri, hari ijana Leta ihita ikwishyurira.”

Dr Jimmy Gasore yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira mu myaka itatu ishize, Leta imaze kwishyurira abantu miliyari 87,5%, ku buryo nko mu kwezi gushize gusa, Leta yishyuriye abagenzi miliyari 6 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yavuze kandi ko mu gushyira nkunganire mu biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, Leta imaze kwigomwa miliyari 23 Frw.

Ati “Ayo mafaranga rero Leta yagiye ibona agenda agira uburemere bunini kuri Leta, […] ni bwo Leta yafashe icyemezo iravuga ngo noneho dukomeza dufashe Abanyarwanda mu ngendo rusange ariko duhindure uburyo tubafashamo, ni ho ziriya Bisi zaguzwe, Leta igashyiramo uruhare rwayo ku buryo bisi yari kugurwa miliyoni 150 iza iri munsi ya miliyoni ziri munsi y’ 120.”

 

Leta igiye gucutsa abagenzi

Dr Jimmy Gasore yavuze ko igihe kigeze ngo Leta ihagarike gukomeza gutangira abagenzi ariya mafaranga angana na 1/3 cy’igiciro cy’urugendo, ariko nanone bigakorwa mu buryo buzafasha abagenzi kutaremererwa n’ibiciro.

Yavuze ko iki cyemezo cyamaze gufatwa, ubu hakaba hari kunozwa ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura, rizatuma umuntu yishyura amafaranga angana n’indeshyo y’urugendo yakoze, aho kwishyura urugendo rwose nk’uko bisanzwe.

Ati “Impamvu tutabyihutiye cyane, ni uko twabonye igiciro kizaba nk’ikizamutse ku mafaranga umuntu asohora mu mufuka we, niba wagiraga i Musanze ibihumbi bibiri, ukabona abaye bitatu, yazamutse.

Kugira ngo bitaba umutwaro ku Banyarwanda, twaravuze ngo ‘kugira ngo umuntu uvuye Nyabugogo agiye i Remera cyangwa i Kanombe yishyurire rimwe urugendo rwose, ugiye ku Kinamba, yishyure agarukira ku Kinamba, ugiye Kacyiru yishyure agarukira Kacyiru, kugira ngo uvuye Nyabugogo agiye Kacyiru ntiyishyure kugera Kanombe kubera ko wateze bisi igiye i Kanombe.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yavuze ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba igatangirira mu Mujyi wa Kigali ikanakomereza ku ngendo zerecyeza mu bindi bice by’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru