Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya impinduka nshya zigiye kubaho mu gutwara abagenzi zizatuma ibiciro by’ingendo bihinduka

radiotv10by radiotv10
12/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya impinduka nshya zigiye kubaho mu gutwara abagenzi zizatuma ibiciro by’ingendo bihinduka
Share on FacebookShare on Twitter
  • Abagenzi bishyurirwa 1/3: Aha 200, Leta iba yishyuye 100 Frw;
  • Leta imaze kwishyura Miliyari 87 Frw mu myaka itatu.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gushyirwaho ibiciro bishya by’ingendo ku mudoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bizatuma byiyongera kuri bamwe, mu gihe abandi bizagabanuka kuko umuntu azajya yishyura igiciro hakurikijwe indeshyo y’urugendo yakoze, aho kwishyura urugendo rwose.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, wavuze ko kuva habaho ibibazo byazahaje ubukungu bw’abantu muri 2021, Leta ishyira nkunganire ya hafi ya 1/3 ku giciro cy’urugendo kuri buri mugenzi.

Agaruka kuri iyi nkunganire Leta ishyira ku giciro cya buri mugenzi, Dr Gasore yagize ati “Kugeza uyu munsi niba ufashe urugendo ukava i Kigali ukajya i Musanze, ukishyura ibihumbi bibiri, hari igihumbi Leta ihita ikwishyurira. Niba ufashe urugendo Nyabugogo ujya i Remera, niba wishyuye maganabiri, hari ijana Leta ihita ikwishyurira.”

Dr Jimmy Gasore yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira mu myaka itatu ishize, Leta imaze kwishyurira abantu miliyari 87,5%, ku buryo nko mu kwezi gushize gusa, Leta yishyuriye abagenzi miliyari 6 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yavuze kandi ko mu gushyira nkunganire mu biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, Leta imaze kwigomwa miliyari 23 Frw.

Ati “Ayo mafaranga rero Leta yagiye ibona agenda agira uburemere bunini kuri Leta, […] ni bwo Leta yafashe icyemezo iravuga ngo noneho dukomeza dufashe Abanyarwanda mu ngendo rusange ariko duhindure uburyo tubafashamo, ni ho ziriya Bisi zaguzwe, Leta igashyiramo uruhare rwayo ku buryo bisi yari kugurwa miliyoni 150 iza iri munsi ya miliyoni ziri munsi y’ 120.”

 

Leta igiye gucutsa abagenzi

Dr Jimmy Gasore yavuze ko igihe kigeze ngo Leta ihagarike gukomeza gutangira abagenzi ariya mafaranga angana na 1/3 cy’igiciro cy’urugendo, ariko nanone bigakorwa mu buryo buzafasha abagenzi kutaremererwa n’ibiciro.

Yavuze ko iki cyemezo cyamaze gufatwa, ubu hakaba hari kunozwa ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura, rizatuma umuntu yishyura amafaranga angana n’indeshyo y’urugendo yakoze, aho kwishyura urugendo rwose nk’uko bisanzwe.

Ati “Impamvu tutabyihutiye cyane, ni uko twabonye igiciro kizaba nk’ikizamutse ku mafaranga umuntu asohora mu mufuka we, niba wagiraga i Musanze ibihumbi bibiri, ukabona abaye bitatu, yazamutse.

Kugira ngo bitaba umutwaro ku Banyarwanda, twaravuze ngo ‘kugira ngo umuntu uvuye Nyabugogo agiye i Remera cyangwa i Kanombe yishyurire rimwe urugendo rwose, ugiye ku Kinamba, yishyure agarukira ku Kinamba, ugiye Kacyiru yishyure agarukira Kacyiru, kugira ngo uvuye Nyabugogo agiye Kacyiru ntiyishyure kugera Kanombe kubera ko wateze bisi igiye i Kanombe.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yavuze ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba igatangirira mu Mujyi wa Kigali ikanakomereza ku ngendo zerecyeza mu bindi bice by’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Nyamagabe: Abamotari batwaye inkingo za COVID-19 bahishuye ingorane bamaranye imyaka

Next Post

Imbere ya Perezida wabo Igihugu cyazamutse bigoranye cyegukanye Igikombe cya Afurika

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbere ya Perezida wabo Igihugu cyazamutse bigoranye cyegukanye Igikombe cya Afurika

Imbere ya Perezida wabo Igihugu cyazamutse bigoranye cyegukanye Igikombe cya Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.