Nyamagabe: Abamotari batwaye inkingo za COVID-19 bahishuye ingorane bamaranye imyaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Uwinkindi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye ubwo batwaraga abaganga n’inkingo za COVID-19 ubwo habagaho igikorwa cyo gukingira.

Aba bamotari babwiye RADIOTV10 ko batwaraga abaganga mu bice bitandukanye by’Umurenge nk’uko byari bikubiye mu masezerano bari baragiranye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Uwinkingi.

Izindi Nkuru

Bavuga ko kutishyurwa aya mafaranga byabateje ubukene mu miryango yabo, ndetse binabateranya n’abaturanyi babo kuko  hari aho bikopeshaga babizeza ko bazishyura bahembwe.

Nsengumuremyi Anastase yagize ati “Twatwaye abaganga n’abakozi b’Umurenge bajya gukingira abantu mu ngo zabo duhawe akazi n’Umurenge, ariko bafitanye amasezerano n’Akarere, baraza baduha akazi turi abamotari batanu ariko twarategereje ko batwishyura twarahebye.”

Mugenzi we Ndeberera Jean na we wakoze aka kazi yagize ati “Ahubwo njyewe ikibazo gikomeye mfite ni uko abamotari abenshi ari njye wari wabazanye kuko njye ntuye inaha. Ubwo rero ndabazana turakora akazi tugiye kwishyuza turaheba.”

Umunyamavanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Ntagozera Ngarambe Emmanuel, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa.

Ati “Nta gihe kinini maze muri uyu Murenge, ariko nkimara kuhagera barakimbwiye, bakimara kukimbwira tukiganiraho nk’inzego n’ubuyobozi, ku rwego rw’Akarere barakizi, turi kugishakira igisubizo.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru