Menya ingano y’ibiryo bipfa ubusa ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye y’igipimo cy’ibiribwa bipfa ubusa, igaragaza ko ikigereranyo cy’ibiribwa buri muntu utuye Isi apfusha ubusa buri mwaka, ari ibilo 79, mu gihe ibipfa ubusa byose ari toni miliyari 1, naho mu Rwanda bikaba toni miliyoni 1,9; mu gihe ho buri muntu apfusha ubusa ibilo 141.

Ni raporo yiswe ‘Food Waste Index Report’ y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, aho yatangiye gushyirwa hanze mu mwaka wa 2021, ikaba ifite intego yo kugabanya nibura kugeza kuri 1/2 cy’ibiribwa bipfa ubusa mu mwaka wa 2030.

Izindi Nkuru

Iyi raporo y’uyu mwaka wa 2024 igaragaza ko Toni miliyari 1,05 z’ibiribwa byapfuye ubusa bingana na 1/5 (19%) by’ibiribwa biba byamaze gutegurwa ngo biribwe, ariko bigapfa ubusa mu maguriro, ahacururizwa ibiribwa ndetse no mu ngo.

Iyi raporo igira iti “Ibyo byiyongera kuri 13% by’igihombo cy’ibiribwa ku Isi byangirikira mu rugendo rwo kubyongerera agaciro.”

Nanone kandi iyi Raporo igaragaza ko ibiribwa byinshi muri ibi bipfa ubusa, ari ibipfira ubusa mu ngo, aho buri mwaka nibura ibipfira ubusa mu ngo ari toni miliyoni 631 buri mwaka, bingana na 60% y’ibiryo bipfa ubusa byose.

Naho ibiribwa bipfira ubusa ahatangirwa serivisi zo kubicuruza, bingana na toni 290, mu gihe ibipfira mu bubiko ari toni 131.

Iyi raporo ikagira iti “Ibi biri kuba mu gihe abantu miliyoni 783 bafite ikibazo cy’inzara, kandi 1/3 cy’ikiremwamuntu kikaba gifite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa, nanone kandi abana miliyoni 150 bari munsi y’imyaka itanu bakaba bafite ikibazo cy’igwingira kubera kubura imirire yuzuye.”

Uru rwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe Ibidukikije, rukomeza rugira ruti “Igihomba cy’ibiribwa bitanga hagati ya 8% na 10% by’ibyuka bihumanya ikirere, bikaba bikubye hafi inshuro eshanu z’ibyuka biva mu by’indege.”

 

Mu Rwanda byifashe gute?

Raporo igaragaza kandi ko mu Rwanda buri muntu apfusha ubusa ibiryo bingana n’ibilo 141 buri mwaka, aho habarwa toni 1 937 761 z’ibiryo bipfa ubusa mu Gihugu hose.

Gusa iyi mibare yagiye igabanuka, kuko mu mwaka wa 2021, habarwaga ibiryo bingana na toni 2 075 405 byapfuye ubusa muri uwo mwaka, aho nibura buri muntu yabarirwaga ibilo 164 by’ibiryo apfusha ubusa ku mwaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, muri 2022 cyatangaje ko hejuru ya 40% y’ibiribwa byatunganyijwe bipfa ubusa mu Rwanda.

Ingano y’ibi biribwa bipfa ubusa, ingana na 21% by’ingano y’umusaruro ushobora kuva ku butaka buhingwa mu Rwanda hose.

Nanone kandi byagaragaye ko ibiribwa bipfa ubusa bigira uruhare rwa 16% by’ibyuka bihumanya ikirere mu Rwanda.

Nubwo hagaragara igipimo nk’iki cy’ibiryo bipfa ubusa mu Rwanda, habarwa abantu 18% bafite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru