Menya iturufu u Burusiya bukoresha mu kwiyegereza Afurika itandukanye n’iy’Ibihugu by’ibihangange

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Burusiya bukomeje umugambi wo kwiyegereza Ibihugu byo ku Mugabane wa Africa, bubinyujije mu gutanga ifumbire igezweho ku buntu mu rwego rwo gufatanya n’uyu Mugabane.

Iyi nkunga y’ifumbire itangwa n’u Burusiya, buyiha Ibihugu bitandukanye muri Afurika, igamije kubifasha guhangana n’ikibazo cy’inzara n’amapfa byugarije uyu Mugabane.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa iki gihugu kirimo gufashamo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa PAM mu gushaka ikibazo cy’ibura ry’ibiryo.
U Burusiya bwahaye Zimbabwe toni ibihumbi 23 z’ifumbire igezweho kandi yitezweho kuzamura urwego rw’ubuhinzi muri iki Gihugu.

Ubwoko bw’ifumbire burimo gutangwa, bwongera umusaruro ku gipimo cyo hejuru, kuko ahasanzwe hafumbizwa ibiro birindwi by’ifumbire hagiye kujya hafumbizwa ikilo kimwe gusa cy’iyo fumbire u Burusiya burimo gutanga.
Usibye Zimbabwe yakiriyiye izo toni z’ifumbire, mu bindi Bihugu byagenewe ifumbire n’u Burusiya harimo Malawi, Nigeria ndetse na Kenya.

U Burusiya bumaze igihe buhanganye n’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America, kubera intambara bwashoje muri Ukraine, bukomeje kugaragaza ko na bwo bwinjiye mu rugamba rwo kwiyegereza uyu Mugabane wa Afurika, usanzwe ari isoko ry’ibi Bihugu by’ibihangange.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru