U Rwanda rwagize icyo rubwira igitangazamakuru cyahaye urubuga abadakwiye guhabwa ijambo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yamenyesheje igitangazamakuru cyahaye urubuga abarimo abo mu mutwe wa RNC na Ingabire Victoire, ko cyakoze ikosa, kuko ari abanyabyaha badakwiye gutanga ibitekerezo ku Gihugu nk’u Rwanda.

Yolande Makolo yabitangaje mu butumwa busubiza inkuru yakozwe n’igitangazamakuru ‘Channel 4 News’, igaragaramo bamwe mu bahunze u Rwanda basaba Guverinoma y’u Bwongereza kutarwoherezamo abimukira n’impunzi ngo kuko ari Igihugu kidatekanye.

Izindi Nkuru

Muri iyi nkuru yakozwe n’Umunyamakuru Darshna Soni, igaragaramo bamwe mu batanze ibitekerezo, nka Abdulkarim Ali usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa RNC, wahimbye ikinyoma ko mu Rwanda yashatse kurogwa.

Ati “Nahoraga nigengesera, yaba ari abo twahuraga n’aho twahuriraga, n’ibyo nakoraga, naba ntwaye imodoka simpfe guparika aho mbonye hose.”

Uyu Abdulkarim Ali avuga ko mu Rwanda nta rubuga ruhari rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo kuko buba bushaka kubacecekesha, bityo ko bitari bikwiye ko u Bwongereza bukorana n’Igihugu nk’icyo.

Ati “Ni icyasha ku Gihugu kivuga Demokarasi, ni igitutsi ku bantu bavuga ko bakorewe ibabazamubiri. Ubu tuvugana Gereza zo mu Rwanda zuzuye abantu bafunze kubera gusa kuvuga ibitagenda cyangwa ibitekerezo byabo.”

Muri iyi nkuru kandi hagaragaramo Ingabire Umuhoza Victoire wari warahamijwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa igifungo cy’imyaka 15, ariko akaza kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, avuga ko u Rwanda rudatekanye.

Ingabire Victoire, muri iyi nkuru avuga ko imyaka umunani yamaze muri Gereza, harimo itanu yamaze afungiye ahantu habi ngo hatabona, akagira ati “Ntabwo kuba Guverinoma y’u Bwongereza yatangaza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, bigira u Rwanda Igihugu gitekanye.”

 

Ni ikosa rikomeye guha ijambo abantu nk’aba

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo watanze igitekerezo kuri iyi nkuru ya Channel 4 News, yavuze ko “ari ikosa kuri Channel 4 News kuba yahaye urubuga abanyabyaha.”

Yakomeje agaragaza uburyo aba bose bahawe ijambo muri iyi nkuru, ari abanyabyaha, avuga ko nk’aba bo muri RNC, ubwawo uyu mutwe ari “Uw’iterabwoba wateye grenade ndetse ugaba n’ibitero ku butaka bw’u Rwanda, wica inzirakarengane z’Abanyarwanda b’abasivile.”

Yakomereje kuri Ingabire Victoire, avuga ko “akorana n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ufite imigambi yo guhungabanya umutekano no gukuraho ubutegetsi. Yahamijwe ibyaha mu rubanza yatangiwemo ubuhamya n’abo bakoranye, ndetse n’ibimenyetso bimwe bikaba byaratanzwe n’ubutegetsi bw’u Buholandi.”

Yolande Makolo yakomeye avuga ko aba bose bakoreshejwe muri iyi nkuru ya Channel 4 atari abanyapolitiki, kuko bakekwaho ibyaha bikomeye, ndetse bakaba bagomba kuzabiryozwa n’ubutabera.

U Rwanda kandi rwakunze kugaragazwa mu bipimo byinshi ko ari Igihugu gitekanye, ndetse cy’intangarugero mu mahoro n’umutekano, dore ko gutekana kwacyo kwanatumye gisagurira amahanga, ubu inzego z’umutekano z’u Rwanda zikaba ziri gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu Bihugu yakunze kuburamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru