Menya niba hari ingaruka ibyemezo bya DRC n’u Burundi byagize ku bukungu bw’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibibazo iki Gihugu gifitanye n’Ibihugu bibiri by’ibituranyi, byanatumye bifata ibyemezo birimo ibishobora kugira ingaruka ku bukungu bwacyo, ntazo byabugizeho nubwo icyuho mu bucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga gikomeje kwiyongera.

Imibare y’amezi atatu asoza umwaka wa 2023; igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagabanutse ku rugero rwa 8,7%, ariko ibyo batumijeyo muri icyo gihe byagabanutse ku rugero rwa 0,2%.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye icyuho mu bucuruzi u Rwanda rwagiranye n’amahanga muri icyo gihembwe kizamuka ku rugero rwa 5,4% ndetse umwaka wa 2023 wose wasize iki cyuho ku izamuka rya 10%, bituma ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga ku rugero rwa 18%.

Iyo mibare ije ikurikira ibyemezo by’abaturanyi b’u Rwanda, bamwe bafashe ibyemezo ku bucuruzi bakoranaga n’u Rwanda. Tariki 15 Kamena 2022, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaseshe amasezerano y’ubucuruzi bagiranye n’u Rwanda mu mwaka wari wabanje.

Tariki 11 Mutarama 2024 na yo yasize u Burundi bufashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda. Icyo cyemezo cyahise gihagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’Ibihugu byombi.

Ku munsi w’iki cyemezo, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain Bernard yavuze ko bishobora kugira ingaruka zirimo n’iz’ubucuruzi.

Icyo gihe aganira na RADIOTV10 yagize ati “Gufunga umupaka uko byaba bimeze kose; abawuturiye aragenderana baragahirana. Hari abambuka bakajya guhaha, hari abambuka bakajya kwivuza, hari abambuka bakajya kwiga.”

Nubwo ibi Bihugu byafashe izo ngamba; Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ingaruka zabyo zitagaragara mu mibare y’ubucuruzi iki Gihugu cyagiranye n’amahanga.

Guverineri w’iyi Banki, John Rwangomba yagize ati “Uretse nk’u Burundi bwafunze burundu; ariko iyo turebye ubwinshi bw’ibyajyagayo ni bicye cyane. Kuri Congo [kishansa] ntacyo turabona kigaragara ko cyagize ingaruka ku bukungu. Kugeza ubu mu mibare dufite ntakibazo tubona kidasanzwe.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko umuti w’iki cyuho cy’ubucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga kigomba kurangizwa n’ingamba zongera umusaruro w’ibicuruzwa byohereza mu mahanga, ndetse no kwihaza ku musaruro w’ibicuruzwa bimwe bigurwa mu mahanga kandi bishobora gukorerwa mu Rwanda.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru