Nyuma yuko hasohotse inkuru yemeza ko Erik Prince washinzwe umutwe wa Blackwater w’abarwanyi b’abacancuro yohereje bamwe na drone muri DRC, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yibukije ko ikoreshwa ry’abacancuro ryakomeje kuranga buriya butegetsi bwa DRC, ari ugusuzugura Umuryango Mpuzamahanga bityo ko udakwiye gukomeza kubirebera.
Inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ivuga ko “uwashinze Blackwater Erik Prince yohereje umutwe wihaririye ushinzwe gukoresha drones no gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurinda Umujyi wa Uvira.”
Reuters ivuga ko ibi byemejwe n’abantu bane boherejwe muri ubu butumwa, ivuga kandi ko uyu Erik Prince asanzwe yarahawe akazi n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira ngo abufashe mu by’umutekano no kubungabunga ibikorwa byo gukusanya imisoro iva mu bucukuzi buhambaye bw’amabuye y’agaciro.
Iki kiyamakuru kandi kivuga ko iyoherezwa ry’abarwanyi b’uyu mutwe mu Mujyi wa Uvira uherutse kurekurwa na AFC/M23, ari igikorwa kibaye icya mbere kigiye hanze cy’abarwanyi bihariye ba Erik Prince muri Congo.
Reuters ivuga ko umuvugizi wa Prince yanze kugira icyo avuga kuri iyi misiyo yoherejemo abarwanyi be muri Congo, ndetse na Perezisansi ya DRC kimwe n’Umuvugizi wa FARDC, bakaba banze gusubiza ibyo babajijwe n’iki kinyamakuru kuri iyi misiyo.
Gusa kivuga ko “umwe mu batanze amakuru, usanzwe akomeye mu buyobozi bw’igisirikare muri Congo, kuba hari abarwanyi bafite aho bahuriye na Leta Zunze Ubumwe za America, bishobora kubera ikibazo abarwanyi ba AFC/M23 bashobora kuba batifuza kurwana byeruye n’abarwanyi ba Prince.”
Minisitiri Nduhungirehe yabyamaganye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije ubutegetsi bwa Congo ko ibi byo gukoresha abacancuro binyuranyije n’amahame mpuzamahanga.
Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ko gukoresha abacancuro b’abanyamahanga, byakunze kuranga Guverinoma ya DRC ari ugusuzugura Umuryango Mpuzamahanga, barenga ku masezerano ya OUA [yahoze ari Ubumwe bwa Afurika ubu ni Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe] yo kurandura ubucancuro muri Afurika, yemerejwe i Libreville tariki 03 Nyakanga 1977.”
Nduhungirehe kandi yavuze ko ibi bikorwa bihabanye “n’amasezerano mpuzamahanga abuza kwinjiza, gukoresha, gutera inkunga no gutoza abacancuro, yatorewe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye tariki 04 Ukuboza 1989 (umwanzuro wa 44/34).”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yibajije niba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango mpuzamahanga bazakomeza kurebera hakomeza kubaho ibikorwa byo guhonyora amategeko mpuzamahanga.
RADIOTV10









