Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yagaragaye abyina mu mbyino gakondo, avuna sambwe bimenyerewe ku babyinnyi b’abanyamwuga.
Ni mu ijoro ndangamuco ryabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ku munsi wa mbere w’Inama Mpuzamahanga ya MWC (Mobile World Congress) yiga ku ikoranabuhanga rya telefone ngendenwa.
Muri iri joro ryahurije hamwe abitabiriye iyi nama, habayeho n’ibikorwa byo gususurutsa abitabiriye iri joro, mu mbyino gakondo zirimo umuhamirizo.
Ubwo intore z’Itorero ry’Igihugu Urukerereza zasusurutsaga abitabiriye iri joro, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yifatanyije na zo, abyina mu mbyino gakondo.
A beautiful moment as Minister of @RwandaICT, @MusoniPaula, dazzles us with her traditional dance skills!🤩🇷🇼#MWC23 #MWCKigali pic.twitter.com/bhou7LvQzL
— Radisson Blu Kigali (@RadissonKigali) October 17, 2023
U Rwanda rwakiriye iyi nama mpuzamahanga, rusanzwe ruzwiho kwakira neza abashyitsi, yaba mu mitegurire myiza y’izi nama ndetse no mu bikorwa byo kubasusurutsa.
Perezida Paul Kagame watangije ku mugaragaro iyi nama MWC kuri uyu wa Kabiri, yahaye ikaze abayitabiriye bose, anavuga ko u Rwanda rwishimiye kuyakira, anashimira ibigo byafatanyije mu kuyitegura.
RADIOTV10