Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yagaragaye avuna sambwe binogeye ijisho mu mbyino Nyarwanda (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yagaragaye abyina mu mbyino gakondo, avuna sambwe bimenyerewe ku babyinnyi b’abanyamwuga.

Ni mu ijoro ndangamuco ryabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ku munsi wa mbere w’Inama Mpuzamahanga ya MWC (Mobile World Congress) yiga ku ikoranabuhanga rya telefone ngendenwa.

Izindi Nkuru

Muri iri joro ryahurije hamwe abitabiriye iyi nama, habayeho n’ibikorwa byo gususurutsa abitabiriye iri joro, mu mbyino gakondo zirimo umuhamirizo.

Ubwo intore z’Itorero ry’Igihugu Urukerereza zasusurutsaga abitabiriye iri joro, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yifatanyije na zo, abyina mu mbyino gakondo.

U Rwanda rwakiriye iyi nama mpuzamahanga, rusanzwe ruzwiho kwakira neza abashyitsi, yaba mu mitegurire myiza y’izi nama ndetse no mu bikorwa byo kubasusurutsa.

Perezida Paul Kagame watangije ku mugaragaro iyi nama MWC kuri uyu wa Kabiri, yahaye ikaze abayitabiriye bose, anavuga ko u Rwanda rwishimiye kuyakira, anashimira ibigo byafatanyije mu kuyitegura.

Intore zasusurukije abitabiriye iri joro
Bishimiye ibi birori
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yabahaye ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru