Menya ubutumwa bukomeye Perezida w’Igihugu cy’igihangange yavuze akigera mu kirimo intambara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yageze muri Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas, avuga ko uru ruzinduko rwe rugamije kugaragaza ko Igihugu cye cyifatanyije na Israel muri ibi bihe bikomeye.

Indege yajyanye Perezida Joe Biden, yageze i Tel Aviv mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Benjamini Netanyahu.

Izindi Nkuru

Biden aje muri Israel mu gihe intambara ihanganishije iki Gihugu na Hamas, imaze kugwamo Abanya-Israel 1 400, mu gihe abamaze kugwa muri Gaza ari 3 000.

Ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Joe Biden yavuze ko aje muri uru ruzinduko mu rwego rwo kugaragaza uruhande Igihugu cye gihagazemo muri iyi ntambara iri guhuza Israel na Hamas.

Yagize ati “Abanyamerika bifatanyije namwe muri ibi bihe by’akababaro, ni ukuri barababaye. Ikindi kandi Abanyamerika barahangayitse.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kandi ko Abanya-Israel ndetse n’abatuye Isi yose, bamenya ko Leta Zunze Ubumwe za America zahagurutse…Isi yose iri kureba. Israel ifite indangagaciro yubatse nk’iza USA ndetse n’ibindi Bihugu bya Demokarasi.”

Biden kandi byari biteganyijwe ko anabonana n’abandi Bakuru b’Ibihugu by’Abarabu barimo na Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, ariko inama yabo yasubitswe nyuma y’igitero cyagabwe ku bitaro bya Al Ahli muri Gaza, kigahitana abarenga 500 kuri uyu wa Gatatu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru