Umukinnyi ukiri muto ukomeje kuba inyenyeri muri ruhago y’Isi yongeye kubishimangira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yabonye itike y’Igikombe cy’u Burayi nyuma y’uko itsinze iy’u Butaliyani ibitego 3-1 birimo bibiri byagizwemo uruhare na Jude Bellingham ukomeje gushimangira ko ari umukinnyi w’icyizere.

Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye, Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu wa Atalanta Scamacca.

Izindi Nkuru

Gusa iki gitego cyaje guhita kishyurwa na Harry Kane kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Jude Bellingham.

Marcus Rashford yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Jude Bellingham, mu gihe igitego cya gatatu gitsindwa na Harry kane.

Iyi ntsinzi yatumye Ikipe y’Igihugu y’Abongereza yiyongera ku makipe yamaze kubona itike yo kuzerekeza mu Gikombe cy’i Burayi kizabera mu Budage umwaka utaha.

Muri uyu mukino, Jude Bellingham ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi nyuma yo kugira uruhare mu bitego bibiri.

Uyu musore uri guhirwa n’uyu mwaka w’imikino, mu mikino 13 amaze gukina amaze gutorwa nk’uwahize abandi mu mikino 9 yose.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru