Minisitiri wagaragaye cyane mu masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira yeguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Priti Patel washyize umukono ku masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza agamije kurengera abimukira, yeguye muri Guverinoma y’u Bwongereza, aho yeguranye n’abandi bayobozi babiri.

Priti Patel ndetse na Nadine Dorries wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Umuco, Itangazamakuru n’Umuco, bandikiye Boris Johnson amabaruwa y’ubwegure bwabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Banditse izi baruwa mbere yuko Boris Johnson ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 kugira ngo ahe umwanya Liz Truss wamusimbuye watowe kuri uyu wa Mbere.

Aba bari muri Guverinoma y’u Bwongereza, beguye mbere yuko Liz Truss atangira kuyobora Igihugu cyabo.

Undi muyobozi weguye kandi ni Ben Elliot wari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka rya Conservative Party, wifurijwe ishya n’ihirwe iri shyaaka rye mu cyerekezo cye gishya.

Nadine Dorries, yatangaje ko yagombaga kuguma ku mwanya we ariko ko nyuma yo kugisha inama umutima, yumvise atakomezanya na Guverinoma nshya kuko yumva atatenguha iyo yahozemo.

Priti Patel mu ibaruwa ndende yananyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yifuza kuzagaruka muri Guverinoma ariko ko yagejeje kuri Boris Johnson ubwegure bwe.

Madamu Patel waje i Kigali mu muhango w’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza agamije kohereza abimukura mu Rwanda, yavuze ko azashyigikira Minisitiri w’Intebe mushya byumwihariko mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Yagize ati “Ndashimira Liz Truss ku bwo gutorerwa kuba umuyobozi mushya kandi nzamuha inkunga nka Minisitiri w’Intebe mushya.”

Yavuze ko ari we uzafata icyemezo cyo kuba yakomezanya n’iyi Guverinoma nshya mu gihe Minisitiri w’Intebe yazamugirira icyizere.

Patel yikije cyane kuri ariya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda, aho yavuze ko uburyo bwonyine bwo gufasha Guverinoma y’u Bwongereza guhangana n’iki kibazo cy’abimukira bajyayo ku bwinshi, ari iyi nzira bahisemo yo kugirana imikoranire n’u Rwanda.

Patel yasabye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss gushyigikira aya masezerano Igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda.

Yagize ati “Nta wundi muti w’iki kibazo gikomereye Guverinoma atari uguca intege ukwinjira kw’abimukira baza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, yagiye igerwa intorezo kenshi dore ko indege yagombaga kuzana aba mbere tariki 14 Kamena 2022, yasubitse urugendo rwayo habura iminota micye ngo ifate ikirere nyuma yuko Urukiko Nyaburayi rw’Uburenganzira bwa muntu rusubikishije uru rugendo.

Icyo gihe Priti Patel, yahise atangaza ko ntakizabuza Guverinoma y’u Bwongereza gukomeza uyu mugambi ndetse ko kuva uwo munsi bahise batangira gutegura urugendo rw’indi ndege.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru