Minisitiri w’Intebe yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba wazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa uri mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije guha imbaraga umubano w’Ibihugu byombi.

Uyu musangiro wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Visi Perezida wa Cuba, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023.

Izindi Nkuru

Nk’uko tubikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu butumwa bwasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, bwagize buti Uyu mugoroba, muri Kigali Marriott Hotel, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba, Nyakubahwa Salvador Valdés Mesa n’itsinda ayoboye.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bikomeza bivuga ko Visi Perezida wa Cuba ndetse n’abayobozi bazanye “Bari mu Rwanda mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi ku Mugabane wa Afurika.

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa; yakiriwe ku meza na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, nyuma y’uko yari yakiriwe na Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro kuri uyu wa Mbere.

Salvador Valdés Mesa yavuze ko yaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi, by’umwihariko akaba yazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba.

Visi Perezida wa Cuba kandi kuri uyu wa Mbere yari yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, mu Biro bye muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro na byo bigamije kongera imikoranire n’ubufatanye by’Ibihugu byombi.

Dr Ngirente yakiriye Visi Perezida wa Cuba

Ibihugu byombi byiyemeje gutsimbataza umubano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru