Minisitiri w’Urubyiruko yasubije abashidikanyaga ku itangazo rya RPF-Inkotanyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Urubyiriko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yemeje ko itangazo ry’Umuryango RPF-Inkotanyi rigaragaza uburyo bwakwifashishwa n’abifuza gutanga umusanzu wo gushyigikira ibikorwa bikomeye byitegurwa uyu mwaka, ari ukuri.

Dr. Utumatwishima yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuru uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Yifashishije iri tangazo ry’Umuryango RPF-Inkotanyi, Dr. Utumatwishima yagize ati “Rubyiruko, mwaramutse, Abakomeza kumbaza niba iyi message [ubutumwa] y’Umuryango RFP-Inkotanyi ari ukuri, maze kubaza, ni byo ubu butumwa ni ubw’Umuryango FPR-Inkotanyi bugenewe Abanyamuryango bawo n’inshuti.”

Iri tangazo rya RPF-Inkotanti ritangira rishimira Abanyamuryango n’inshuti z’Umuryango ku musanzu badahwema kuwuha, rikomeza rigira riti “Mu gihe twitegura ibikorwa bikomeye by’ingenzi dufite uyu mwaka, turabashimira ku musanzu udasanzwe mwiteguye gutanga kugira ngo ibi bikorwa bizagende neza.”

Rikomeza rigaragaza uburyo butatu abantu batanga imisanzu yabo ku bushake, bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kohereza amafaranga kuri telefone, yaba kuri Mobile Money cyangwa Airtel Money, aho bakoresha kode ya *966# ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Hari kandi n’uburyo bwo gushyira cyangwa kohereza amafaranga kuri Konti ya Banki iri muri Banki ya Kigali (BK), ndetse n’uburyo bwo kunyura ku rubuga rwa web.intoresolutions.rw/contribution.

Iri tangazo ry’Umuryango RPF-Inkotanyi, rigiye hanze habura amezi abiri ngo Abanyarwanda binjire mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu agiye kuba ku nshuro ya mbere yarahujwe n’ay’Abadepite.

Umuryango RPF-Inkotanyi kandi wamaze guhitamo Chairman wawo, Paul Kagame kuzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse ukaba waragaragaje urutonde rw’abazahatana mu matora y’Abadepite.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru